skol
fortebet

Abantu batanu barimo Abanyamerika bane baguye mu mpanuka y’ indege [VIDEWO]

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Abanyamerika bane n’ umunya Australia w’ umupilote bapfiriye mu mpanuka y’ indege yabereye mu isanteri y’ ubucuruzi i Melbourne mu gihugu cya Autralia.
Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko iyi ndege yagize ikibazo cya moteri nyuma y’ akanya gato ihagurutse ku kibuga cy’ indege cya Essendon.
Ku isaha ya saa tatu kuri uyu wa Kabiri nibwo iyi ndege yahagurutse ku kibuga cy’ indege, yari itwaye bamukerarugendo b’ Abanyamerika bari bagiye gukina Golf ku kirwa cy’ Abami (Hamwe muhantu nyaburanga muri (...)

Sponsored Ad

Abanyamerika bane n’ umunya Australia w’ umupilote bapfiriye mu mpanuka y’ indege yabereye mu isanteri y’ ubucuruzi i Melbourne mu gihugu cya Autralia.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko iyi ndege yagize ikibazo cya moteri nyuma y’ akanya gato ihagurutse ku kibuga cy’ indege cya Essendon.

Ku isaha ya saa tatu kuri uyu wa Kabiri nibwo iyi ndege yahagurutse ku kibuga cy’ indege, yari itwaye bamukerarugendo b’ Abanyamerika bari bagiye gukina Golf ku kirwa cy’ Abami (Hamwe muhantu nyaburanga muri Australia)

Assisstant Commissioner of Police Stephen Leane yavuze ko nyuma y’ akanya gato iyi ndege ihagurutse umupilote yabonye ko ifite ikibazo cya moteri agerageza kuyisubiza ku kibuga ariko ntibyamushobokera.

Minisitiri w’ intebe wa Australia Daniel Andrews, yavuze ko iyi ariyo mpanuka ikomeye y’ indege za gisivile ibaye muri iki gihugu kuva mu myaka 30 ishize.

Uretse abari muri iyi ndege bapfuye iyi mpanuka nta muntu n’ umwe yahitanye mu bari ku butaka.

Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika muri Australia yemeje ko Abanyamerika bane baguye muri iyi mpanuka.

Mu mashusho reba uko byari byifashe aho iyi mpanuka yabereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa