skol
fortebet

Abanyarwanda baba hanze bigaragambije basaba ko Idamange watawe muri yombi afungurwa

Yanditswe: Wednesday 17, Feb 2021

Sponsored Ad

Abanyarwanda bamwe batuye mu mijyi imwe y’iburayi bagaragaye bakora imyigaragambyo yo kwamagana ifungwa rya Idamange Yvonne.

Sponsored Ad

Imbere y’inyubako z’abahagarariye u Rwanda muri bimwe mu bihugu Iburayi, bumvikanye bavuga ko "bitabye Idamange" mu butumwa yatanze muri video yatangaje kuwa mbere.

Mu mijyi ya Bruxelles, Geneva na Paris habonetse amashusho y’abigaragambya bamagana ifatwa rya Idamange ushinjwa ibyaha birimo "guteza imvururu muri rubanda".

Abahagarariye u Rwanda muri ibyo bihugu ntacyo baratangaza kuri iyo myigaragambyo.

Kuwa Mbere w’iki Cyumweru,Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwafunze umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne bumushinja ibyaha birimo "guteza imvururu muri rubanda" no "kwigomeka ku buyobozi".

Kuva mu kwezi gushize, Idamange yabonetse kuri konti ye yo ku rubuga rwa YouTube atanga ibitekerezo byamaganwe na benshi mu Banyarwanda ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa mbere Madamu Idamange yashyize video kuri YouTube asaba abantu ko ku wa kabiri bahurira ku biro by’umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya, yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame yapfuye atakiriho, ibyo atagaragarije ibimenyetso.

Thierry Murangira, umuvugizi w’ubugenzacyaha (RIB), yabwiye BBC ko mu byo Idamange atangaza kuva mu kwa mbere birimo imyitwarire "ivanzemo politiki, ibigize ibyaha n’ibigaragaraza ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe."

Ati: "Ejo [kuwa mbere] rero amaze gushyira hanze video ishishikariza abantu guteza imvururu, kandi ibyo ari ibikorwa bihanwa n’amategeko, yarafashwe arafungwa..."

Murangira, avuga ko ku nyungu z’ubutabera "hazarebwa niba bidakenewe ko asuzumwa indwara zo mu mutwe."

Muri video yatangaje mbere, Idamange ufite abana bane, yavuze ko "nta kibazo afite cy’ubuzima" ndetse ko atarwaye mu mutwe, nk’uko ngo hari ababivugaga ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ijoro ryo kuwa Mbere kandi,Polisi y’Igihugu yatangaje ko ubwo abapolisi n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB bajyaga gufata Idamange Iryamugwiza Yvonne, yakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko ubwo bari bagiye kumufata yagerageje gushaka kwanga gutabwa muri yombi, akubita umupolisi icupa mu mutwe aramukomeretsa bikomeye.

Rikomeza rigira riti “Ukekwaho ibyaha [Idamange] yagerageje kwanga gutabwa muri yombi nk’uko biteganywa n’amategeko, yakoresheje icupa arikubita umupolisi mu mutwe aramukomeretsa.”

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa