skol
fortebet

Abanyarwanda ibihumbi 14 baba muri Uganda bagiye kwirukanwa

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Guverinoma ya Uganda irimo gutegura umugambi wo kwambura ubuhunzi Abanyarwanda ibihumbi n’ ibihumbi bayirimo nk’ impunzi.

Sponsored Ad

Minisitiri wa Uganda ufite impunzi mu nshingano ze Hellary Onek yabibwiye abadepite b’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba ubwo bari bateraniye I Kampala.

Hon. Onek yavuze guverinoma y’ iki gihugu irimo gushaka gukuriraho Abanyarwanda sitati y’ ubuhunzi ikaba uburenganzira bw’ igihe gito bwo kuba muri Uganda.

Yagize ati Tugiye kubajyana mu ishami rishinzwe abinjira n’ abasohoka, iri shami rikurikize icyo amategeko ateganyiriza abimukira. Ishami rishinzwe abinjira n’ abasohoka ritanga icyangombwa cy’ amezi 3 yo kuba muri Uganda nk’ umwimukira wayarenza ugasabwa ibisobanuro by’ impamvu uri ukiri muri Uganda”

Minisitiri Onek avuga ko izi mpunzi kuzihindura abimukira ari urugamba rutoroshye kuko abenshi muri zo batabisha. Aba banyarwanda bagiye muri Uganda mu myaka irenga 20 ishije bahunze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Imyaka irenga 20 irashize u Rwanda rutekanye, bamwe mu Banyarwanda bari barahungiye mu bihugu by’ amahanga Leta y’ u Rwanda yabahamagariye gutaha mu gihugu cyabo, bamwe barataha abandi basigarayo. Leta y’ u Rwanda mu mwaka ushize wa 2017 yakuyeho sitati y’ ubuhunzi ku Banyarwanda bisobanuye ko nta munyarwanda yemerera kwitwa impunzi.

Mu gihugu cya Uganda habarirwa Abanyarwanda ibihumbi 14 bakibamo nk’ impunzi nk’ uko Dail Monitor yabitangaje.

Aba banyarwanda bagiye kwirukanwa mu gihe hashize igihe kirenga umwaka ibi bihugu byombi bifitanye umubano utifashe neza ndetse n’ imbaraga zakoresheje mu kunoza uyu mubano nta musaruro ugaragara ziratanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa