skol
fortebet

Abanyeshuri babiri bahitanywe n’ impanuka y’ ikamyo bavuye mu marushanwa yo kubyina

Yanditswe: Tuesday 10, Apr 2018

Sponsored Ad

Babiri mu banyeshuri bo mu muryango w’ abana b’ abakiristu Young Christian Students (YCS) bahitanywe n’ impanuka y’ ikamyo yabagushije ubwo bari bavuye mu marushanwa ngarukamwaka yo kubyina ‘Music Dance and Drama Competition festival’.
Iyi kamyo yakoreye impanuka ahitwa Goli- Nebbi naho aba banyeshuri bari abo mu ishuri ryisumbuye rya Uringi mu gihugu cya Uganda. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018.
Madamu Josephine Angucia, umupolisi ushinzwe itumanaho mu (...)

Sponsored Ad

Babiri mu banyeshuri bo mu muryango w’ abana b’ abakiristu Young Christian Students (YCS) bahitanywe n’ impanuka y’ ikamyo yabagushije ubwo bari bavuye mu marushanwa ngarukamwaka yo kubyina ‘Music Dance and Drama Competition festival’.

Iyi kamyo yakoreye impanuka ahitwa Goli- Nebbi naho aba banyeshuri bari abo mu ishuri ryisumbuye rya Uringi mu gihugu cya Uganda. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018.

Madamu Josephine Angucia, umupolisi ushinzwe itumanaho mu gace iyi mpanuka yabereye yatangaje ko iyi kamyo yari ipakiye abanyeshuri 45, babiri muri bo bakaba bahitanywe n’ iyo mpanuka.

Abapfuye ni Isaac Manano wigaga mu mwaka wa kane na Linda Akech wigaga mu wa gatatu S3.

Angucia yavuze ko polisi yageze aho iyo mpanuka yabereye ndetse ko abakomeretse bamwe bajyanywe ku bitaro bya Nebbi, abandi bakajyanwa ku kigo nderabuzima cya Goli. Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Polisi ya Uganda ivuga ibi bibaye mu gihe yabujije ibigo by’ amashuri gutwara abanyeshuri mu bikamyo, ahubwo ikabasaba ko bagomba gukoresha amabisi.

Dail monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko icyemezo cyo kubuza ibigo by’ amashuri gutwara abanyeshuri mu makamyo cyafashwe nyuma y’ impanuka z’ amakamyo atarasibaga guhitana ubuzima bwabo. Gusa ngo nubwo bimeze gutyo si buri kigo cy’ ishuri kibonetse cyose gifite ubushobozi bwo kugura bisi dore ko ngo n’ ababyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa