skol
fortebet

Abapolisi babiri ba Kenya baguye mu gitero, imbunda zabo ziribwa

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 03 Nzeri, abapolisi babiri b’Igihugu cya Kenya biciwe ku rusengero rwa St Paul’s ACK ruherereye mu gace ka Kwale n’abantu bataramenyakana kugeza ubu.
Ikinyamakuru the Standardmedia cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko umupolisi umwe yahise apfa ako kanya mu gihe mugenzi we yapfiriye mu bitaro bya Balm Beach biri mu gace ka Diani.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abishe aba bapolisi banatwaye imbuga zabo zirimo: AK47 na G3; iperereza (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 03 Nzeri, abapolisi babiri b’Igihugu cya Kenya biciwe ku rusengero rwa St Paul’s ACK ruherereye mu gace ka Kwale n’abantu bataramenyakana kugeza ubu.

Ikinyamakuru the Standardmedia cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko umupolisi umwe yahise apfa ako kanya mu gihe mugenzi we yapfiriye mu bitaro bya Balm Beach biri mu gace ka Diani.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abishe aba bapolisi banatwaye imbuga zabo zirimo: AK47 na G3; iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rw’abo bapolisi baguye ku rusengero barindaga.

Umuvugizi w’igipolisi muri ako gace witwa Larry Kieng yabwiye The Standardmedia ko abateye bari kuri moto, bikekwa ko ari abo mu mutwe wa Al Shabab bari baturutse muri Somalia.

Abari mu rusengero bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Balm Beach kubera umuvundo ubwo bagerageza gusohoka bumvise urusaku rw’amasasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa