skol
fortebet

Abapolisi bo mu Bufaransa bigaragambije bata amapingu mu mihanda

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Abapolisi barakaye mu Bufaransa bajugunye amapingu hasi kubera ko bumva "batutswe" n’ababashinja kwihanganira ibikorwa by’urugomo n’irondabwoko.

Sponsored Ad

Abapolisi bigaragambya ejo ku wa gatanu banatwaye imodoka zigenda mu rukurikirane zimanuka mu gace karimo inyubako y’ibiro bya perezida bya Champs-Élysées rwagati mu murwa mukuru Paris, bazuva amahoni.

Bamaganye abavuga ko hari isano hagati y’imikorere yabo n’iy’abapolisi bo mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu, abapolisi 4 b’i Minneapolis bataye muri yombi George Floyd, Umunyamerika ukomoka muri Afurika utari witwaje intwaro, umwe muri bo amushinga ivi ku ijosi mu gihe kirenga iminota 8, biza kumuviramo urupfu.

Urupfu rwe rwateje imyigaragambyo muri Amerika no mu bice bitandukanye ku isi yo kwamagana irondabwoko.

Abo bapolisi bigaragambya bo mu Bufaransa banarubiye kubera ko leta yaciye uburyo bwo gufata mu ijosi ababa bacyekwaho ibyaha, mu gihe babambika amapingu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Christophe Castaner ni we waciye ubwo buryo ku wa mbere w’iki cyumweru.

Hari nyuma y’aho abigaragambya mu Bufaransa bigabije imihanda bashinja polisi yo muri icyo gihugu ko ikora irondabwoko ku bo mu moko ya banyamucye, mu buryo bumwe nkuko polisi yo muri Amerika ishinjwa gukoresha urugomo ku bacyekwaho ibyaha b’abirabura.

Ku wa kane, Bwana Castaner yagiranye ibiganiro n’amashyirahamwe y’abapolisi.

Kandi ibyo biganiro birakomeje, mu gihe leta ishaka uko yahosha impaka zikomeye ku irondabwoko zongeye gukaza ubushyamirane mu miryango imwe n’imwe.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, habaye ubushyamirane ubwo abigaragambyaga, batewe akanyabugabo n’imyigaragambyo y’abamagana irondabwoko muri Amerika, bibukaga Adama Traoré, Umufaransa ukomoka muri Afurika wapfiriye mu gikorwa cya polisi mu 2016 afite imyaka 24.

Polisi y’Ubufaransa kandi ishinjwa gukomeretsa bikomeye umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko witwa Gabriel, ubwo yari afunzwe acyekwaho kugerageza kwiba moto (ipikipiki) ahitwa Bondy hafi y’i Paris mu mpera y’ukwezi gushize.

Kuri uyu wa gatandatu, impirimbanyi zamagana irondabwoko zirateganya gukora imyigaragambyo rwagati i Paris.

Polisi y’i Paris yaburiye ko amaduka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri ako gace bikwiye gufunga ndetse bagapfuka amadirishya byo kuyarinda kuko hashobora kongera kubaho ubushyamirane.

Imyigaragambyo yo kujugunya amapingu kw’abapolisi yabaye ku wa kane mu mijyi nka Paris, Lille, Rennes, Bordeaux, Toulouse no mu yindi mijyi, ndetse yanakomeje mu gitondo cy’ejo ku wa gatanu.

Imibare igaragaza iki?

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umupolisi Xavier Leveau ashyigikira uburyo bwaciwe bwo gufata mu ijosi ucyekwaho icyaha mu gihe bamushyiramo amapingu.

Yavuze ko ari "ingenzi cyane mu gihe cyo gushyiramo amapingu". Yashimangiye ko ntaho buhuriye n’uburyo bwakoreshejwe bukaviramo urupfu George Floyd.

Urwego rugenzura polisi y’Ubufaransa ruvuga ko mu mwaka ushize rwakiriye ibirego bigera hafi ku 1,500 by’abarega abapolisi - kimwe cya kabiri cy’ibyo birego bikaba bijyanye n’ibikorwa by’urugomo, nkuko AFP ibitangaza.

Ikinyamakuru Le Parisien ejo ku wa gatanu cyasubiyemo amagambo y’umupolisi agira ati:

"Iyi leta nta kigenda cyayo - icyo ucyeneye gusa ni abigaragambya 20,000 bigabije imihanda, ubundi leta igahita itererana polisi".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa