skol
fortebet

Abarenga 800,000 bashobora kwirukanwa muri Amerika

Yanditswe: Wednesday 06, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko ashobora kwisubiraho ku cyemezo cyo guhagarika by’agateganyo gahunda y’impushya zahabwaga abimukira batagira ibyangombwa bageze muri Amerika ari abana bazanywe n’ababyeyi batagira ibyangombwa.
Trump yavuze ko inteko ishingamategeko niramuka nta mwanzuro ifashe kuri icyo cyemezo kireba abantu bagera ku 800,000 ku giti cye azagifatira umwanzuro mbere yuko abo bantu batangira gusubizwa mu bihugu baje baturukamo.
Kuwa kabili nibwo (...)

Kuwa kabili nibwo perezida Trump yahagaritse icyemezo cyashyizweho nuwo yasimbuye Barack Obama Obama cyemerera abantu bazanywe muri Amerika n’ababyeyi babo mu gihugu bidakurikije amategeko gukora no kwiga nubwo nta byangombwa byo kuba muri Amerika bafite.

Atangaza ko zo mpushya zigiye guhagarikwa, ministiri w’ubutabera Jeff Sessions yavuze ko cyashyizweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Sessions yanavuze ko abo bantu batwaye imirimo y’abanyamerika.

Icyakora Perezida Obama wakomeje kwirinda kugira icyo avuga ku byemezo bifatwa nuwamusimbuye yanditse inyandiko ndende yamagana icyo cyemezo, avuga ko ari icyemezo kigendeye kuri politiki n’amarangamutima kurusha inyungu z’abanyamerika.

Obama yavuze ko guhagarika impushya zabo bantu no kubirukana mu gihugu bitagabanya umubare w’abashomeri.

Ijwi ry’Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa