skol
fortebet

Abarenga ibihumbi 3 bamaze kwicirwa Kasaï muri Kongo

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Abantu batari munsi y’ ibihumbi bitatu na magana atatu(3300) nibo bamaze gutakariza ubuzima mu bikorwa by’ ubugizi bwa nabi birimo kubera mu ntara ya Kasaï mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Iyi mibare ibiro ntaramakuru ry’ Abongereza Reuters biyikesha abahagarariye kiriziya gatolika muri Kongo.
Izi mfu za hato na hato zibera muri iyi ntara zituruka ku ugushamirana hagati y’ ingabo za Kongo n’ inyeshamba, gusa abantu bari mubabirenganiramo.
Umuryango w’ abibumbye uvuga ko muri (...)

Umuryango w’ abibumbye uvuga ko muri aka gace havumbuwe ibyobo 20 byajugunywemo abantu 400 biciwe muri ibi bikorwa by’ ubugizi wa nabi.

Kiliziya yavuze ko insisiro zirenga 20 zahindutse amatongo, muri zo izirenga 10 zarimbuwe n’ ingabo za Kongo.

Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu mu muryango w’ abibumbye, Prince Zeid Ra’ad al-Hussein yavuze ko mu iperereza UN yakoze basanze muri Kasaï hari ibyobo byajugunywemo abantu. Ngo babonye ibizibiti byemeza ko bamwe mu bishwe bishwe batwitse, abandi bakicwa barashwe.

Prince Zeid avuga ko iyo mirwano iba hagati y’ abashinzwe umutekano muri Kongo n’ abarwanyi bibumbiye mu mutwe witwa Kamuina Nsapu.

Uyu muyobozi avuga ko Leta ya Kongo yakumiriye UN iyibura kugera ku makuru nyamara ngo nubwo bimeze gutyo UN ifite amakuru ko insisiro za Luba na Lulua zasenywe abaturage bakicwa.

Muri iki cyumweru nibwo biteganyijwe ko akanama ka Loni gatora umwanzuro wo gukora iperereza ryigenga ku bwicanyi burimo kubera mu ntara ya Kasaï. Gusa Kongo ivuga ko itarabyemera.

Kuva izi mvuru zaduka muri aka gace abarenga miliyoni bakuwe mu byabo.

Ubu bugizi bwa nabi bwatangiye gufata indi ntera guhera muri Kanama 2016 nyuma y’ iyicwa ry’ uwari umuyobozi w’ izi nyeshamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa