skol
fortebet

Abana bari baheze mu buvumo muri Thailand bose bakuwemo

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Igisirikare kirwanira mu mazi cyo muri Thailande cyari kiyoboye ibikorwa by’ubutabazi kiravuga ko abari basigaye mu bahungu 12 n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru bari baheze mu buvumo bose bamaze gukurwamo amahoro kuri uyu wa Kabiri.

Sponsored Ad

Mu butumwa cyanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, igisirikare kirwanira mu mazi cya Thailande cyagize kiti:
"[Abahungu] 12 b’ikipe yitwa wild boars n’umutoza wabo bavuye mu buvumo. Bose bari amahoro. Oye!"

Ni gute twageze kuri iki gihe kidasanzwe?

Amakuru yuko abahungu 12 n’umutoza wabo bamaze kurokorwa, araruhura abantu babarirwa muri za miliyoni batuye Thailande ndetse n’abandi bo mu bice bitandukanye by’isi bakomeje gukurikiranira hafi iyi nkuru ikora ku mbamutima.

Aba bahungu bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 11 na 17 y’amavuko - bari bagiye mu buvumo bari kumwe n’umutoza wabo w’umupira w’amaguru w’imyaka 25 y’amavuko.

Hari ku itariki ya 23 y’ukwezi gushize kwa gatandatu, ubwo bari bamaze gukora imyitozo nuko bahezwa mu buvumo n’imyuzure yari yatewe n’imvura nyinshi, bahita bajya kwitendeka ku kibuye kiri ahantu hegutse muri ubwo buvumo mu buryo bwo kwiramira.

Amakuru y’ uko bari baburiwe irengero, yatangije igikorwa karundura cyo kubashakisha gihuriweho n’abantu barenga 1000, barimo na ba kabuhariwe mu koga bibira baturutse imihanda yose yo ku isi bagiye kubatabara.
Ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa karindwi - ni ukuvuga iminsi 9 nyuma yo kuburirwa irengero - ba kabuhariwe mu koga b’Abongereza bashoboye kubona aba bahungu n’umutoza wabo, bashonje kandi bananiwe, bitendetse ku kibuye kinini mu buvumo. Kuboneka kwabo kwateye ibyishimo muri Thailande.

Ariko ibyo byishimo byahise bihindukamo akababaro nyuma yaho igisirikare kiburiye ko aba bahungu bashoboraga kumara amezi agera kuri ane mu buvumo, hategerejwe ko imyuzure igabanuka mbere yuko batabarwa.

Aba ba kabuhariwe mu koga babashyiriyemo ibiryo n’ibindi nkenerwa, nuko bohererezwa n’umusirikare w’umuganga wo kubitaho.

Ariko ku cyumweru, abategetsi ba Thailande bafashe icyemezo cyo kugira icyo bakora kirenzeho, cyane ko ubwoba bwari bukomeje kwiyongera ko imyuzure yari igiye guhuhuka kubera imvura nyinshi bigendeye ku makuru yatangwaga n’iteganyagihe.

Nuko rero hahita hatangira igikorwa kidasanzwe cyo kubarokora. Abahungu bane bakurwa mu buvumo ku cyumweru, abandi bane bakurwamo ku wa mbere - na bane n’umutoza wabo bari basigaye bakuweho kuri uyu wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa