skol
fortebet

Abasirikare ba Malawi bishwe n’ umutego muri Kongo

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Igihugu cya Malawi cyatangaje ko bane mu basirikare bacyo bari mu butumwa bwo gukomeza amahoro muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo bishwe n’ inyeshyamba.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ igisirikare cya Malawi yavuze ko aba basirikare baguye mu mutego ku wa Gatatu ubwo bari mu bikorwa bya gisirikare hamwe n’ abasirikare ba Afurika y’ Epfo n’ aba Tanzania.

Yavuze ko hari abandi basirikare bakomeretse barimo kuvurwa. Yakomeje avuga ko inyeshyamba zagabye icyo gitero batarazimenya.

Imitwe myinshi irimo uwitwa "Allied Democratic Forces" (ADF) ugizwe n’abarwanyi b’abanya Uganda, ikorera cyane muri icyo gihugu.

Umuryango w’ Abibumbye uherutse kuvuga ko ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo bwo n’ icyorezo cya Ebola bishobora kuburizamo amatora ya Perezida ateganyijwe tariki 23 Ukuboza 2018.

Mu Ukwakira 2017, abasirikare 14 baturuka mu gihugu cya Tanzaniya biciwe mu gitero cycagabwe mu Burasirazuba bwa Kongo.

Icyo gihe imwe mu maradiyo akorana na ONU yavuze ko umutwe wa ADF ariwo wagabye icyo gitero.

Ibitekerezo

  • Njye mbona Congo nta mahoro arambye izigera igira ,igihe cyose bakifitemo ibisigisigi bya ruskwa muri benshi mu bayobozi !! hakwiyongeraho ko Congo ari nini cyane, gu controla igihugubikagorana.

    Imana ibabe hafi cyakoze,naho ubundi simbona amahoro arambye igihe cyose bakibaskwe na ruskwa, ndetse no kwikubira bya benshi mu bayobozi babo, gusa Congo ikeneye amaraso mashya n’abayobozii bakiri bato ( Hapana bariya basaza ba kera,nibo bica ibintu ahanini)
    Gusa Nyagasani narengere abaturage pe !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa