Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro kahagaritse ubuzima bwa benshi mu ntara ya Kivu

Amakuru   Yanditswe na: Renzaho Ferdinand 3 August 2017 Yasuwe: 1564

Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro yahagaritse ubuzima bwa benshi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro kasenye ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima, amazu ndetse n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye muri teritwari ya Beni, aho bibasiye cyane cyane agace ka Supa-Kalahu.

Nkuko Pierre Mufunza uyobora aka gace yabitangarije Radio Okapi dukesha iyi nkuru. Akomeza avuga ko abari batuye muri utu duce kugeza ubu bahungiye mu mugi wa Beni.

Jean Pierre Mufunza agira ati:«Ibintu byakaze cyane, ingo 1000 zamaze kuvanwa mu byazo berekeza mu mugi wa Beni. Inzu zose zashenywe, imihanda yose yujujwemo ibihuru. Ikigo nderabuzima cyashenywe. Ibigo by’amashuri bya Mathoya, Kalau, Mbilali, Kalingati, na kyavitsutsu nabyo byashenywe. Biragoye kugirango abana basubire ku ishuri.»

Abatuye aka gace bakaba basabye inzego za Leta kubagoboka n’imiryango irengera ikiremwamuntu kubatabara, hakagarurwa umutekano ndetse ikigo nderabuzima n’amashuri bikaba byakongera kubakwa.

Author : Renzaho Ferdinand

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda: Umupadiri akurikiranyweho kwica abashinzwe umutekano...

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu batanu barimo n’ umupadiri...
12 December 2017 Yasuwe: 328 0

Magufuli ababajwe cyane n’abasirikare be biciwe muri Kongo

Abasirikare 14 mu bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira...
9 December 2017 Yasuwe: 700 0

Juba: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe na Loni-AMAFOTO

Ingabo z’u Rwanda, zo muri Rwanbatt1, ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango...
9 December 2017 Yasuwe: 377 0

Congo: Inyeshyamba zivuganye abasirikare ba Loni 14

Abasirikare 14 mu bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira...
8 December 2017 Yasuwe: 931 0

Inyeshyamba ziriyongera mu burasirazuba bwa Congo kubera Kabila

Itsinda ryashyizweho n’ Umuryango Mpuzamahanaga Uharanira Uburenganzira bwa...
8 December 2017 Yasuwe: 1395 0

Nigeria: Generali wari uyoboye kurwanya Boko Haram yirukanwe

Igisirikare cyo muri Nigeria cyirukanye umusirikare wari uyoboye igikorwa...
8 December 2017 Yasuwe: 584 0