skol
fortebet

Al Shabab yicishije amabuye umugore wafashwe asambana

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Somaliya, abarwanyi b’umutwe wa al-Shabab bicishije amabuye umubyeyi w’abana umunani nyuma yuko urukiko rumuhamije icyaha cy’ubusambanyi.
Uyu mubyeyi yiciwe mu rubuga ruhurirwamo n’abantu b’ingeri zose ruri mu mujyi wa Saakow mu bilometero hafi 400 mu majyepfo y’umurwa mukuru Mogadishu.
Mu majwi yashyizwe ku rubuga rwabo kuri interneti umucamaza wo muri al-shabab avuga ko umugore witwa Habiba Ali Ishaq yaciye inyuma umugabo we ubwo yataga urugo rwe akarongorwa n’undi mugabo. (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Somaliya, abarwanyi b’umutwe wa al-Shabab bicishije amabuye umubyeyi w’abana umunani nyuma yuko urukiko rumuhamije icyaha cy’ubusambanyi.

Uyu mubyeyi yiciwe mu rubuga ruhurirwamo n’abantu b’ingeri zose ruri mu mujyi wa Saakow mu bilometero hafi 400 mu majyepfo y’umurwa mukuru Mogadishu.

Mu majwi yashyizwe ku rubuga rwabo kuri interneti umucamaza wo muri al-shabab avuga ko umugore witwa Habiba Ali Ishaq yaciye inyuma umugabo we ubwo yataga urugo rwe akarongorwa n’undi mugabo.

Umucamanza yavuze ko icyemezo cyo kuburanisha uru rubanza bakigezeho nyuma yo kuregerwa n’uwahoze ari umugore wa nyakwigendera.

Ali Ibrahim Ali w’imyaka 44, yabwiye urukiko ko ubwo aherukana n’umugore we yari yamubwiye ko agiye gusura abavandimwe be mu mujyi wa Mogadishu ariko nyuma y’iminsi 18 azakumva ko yarongowe n’undi mugabo.

Kugeza ubu al-Shabab ntacyo iravuga ku mugabo warongoranye na Ishaq. Hari abavuganye n’Ijwi ry’Amerika ducyesha iyi nkuru bemeza ko uwo mugabo ashobora kuba yaratorotse gereza.

Ni ku nshuro ya kabiri yicisha umuntu amabuye. Muri Gicurasi uyu mwaka, umugabo w’imyaka 44 yishwe atewe amabuye n’abarwanyi ba al-shabab mu karere ka Rama Addey mu majyepfo ya Somaliya.

Dhayow Mohamed Hassan yashinjwaga icyaha cyo gutera inda undi mugore utari uwo bari basanzwe babana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa