skol
fortebet

Amagambo ya nyuma umugabo wibye indege muri Amerika yavuze yashyizwe ahagaragara

Yanditswe: Sunday 12, Aug 2018

Sponsored Ad

Abategetsi bavuze ko umugabo wibye indege irimo ubusa ku kibuga cy’indege cya Seattle muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika isanzwe itwara abagenzi 76 akayigurutsa ndetse akaza no kuyisandaza, yari umukozi wa kompanyi y’indege wujuje ibyangombwa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko, yari amaze imyaka irenga itatu akorera kompanyi y’indege ya Horizon Air mu bikorwa byo gushyira indege ku murongo, kuzisukura no kuzipakiramo imizigo.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko uyu mugabo yitwa Richard Russell, ku wa gatanu nijoro ari bwo yagurukije iyo ndege bigatuma ikibuga cy’indege cya Seattle kiba gifunzwe mu gihe indege ebyiri z’intambara zahise zimukurikira.

Nyuma yo kuyigurutsa "mu buryo butangaje", yaje kuyisandaza nuko nawe arapfa.

Nyakwigendera Russell yashoboye kuyigurutsa mu gihe cy’iminota 90 mbere yuko ayisandariza ku kirwa cya Ketron, mu gace kadatuwe cyane kitwa Puget Sound.

Jay Tabb, ukora mu kigo gishinzwe iperereza muri Amerika cya FBI akaba akuriye ishami rikorera ku kibuga cy’indege cya Seattle, yavuze ko nta bandi bantu yari atwaye muri iyo ndege.

Yagize ati: "Kugeza ubu, turahamya ko ari we wenyine wari mu ndege. Ariko birumvikana, ntabwo turabigenzura neza turebeye aho indege yasandariye."

Ni iki yasubizaga abashinzwe kuyobora indege?

Amajwi y’ibyo yasubizaga mu gihe yari mu kirere ari muri iyo ndege, yashyizwe mu nyandiko.

Yumvikana asa nk’uwatunguwe n’ibyo arimo, asa nk’utazi uburyo ibijyanye n’indege bikorwa ndetse asa nk’udashaka kugira uwo yagirira nabi. Nyuma yaho yumvikana asaba imbababazi abo akunda bose, avuga ko ari "umuntu wavangiwe" muri we.

Hari aho ushinzwe kuyobora indege amugira inama yo kugusha iyo ndege ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya McChord Field.

Nuko agasubiza ati: "Bariya [basirikare] bo bahita bamboha ngerageje kuhagwa. Oh, cyangwa bashobora no kuba bafite imbunda zihanura indege."

Uyu wari umukozi wa kompanyi y’indege bakundaga guhimba akazina ka Beebo, umuryango we n’ibitangazamakuru byo muri Amerika batangaje ko yari asanzwe ari umupilote, nubwo bwose kompanyi yakoreraga yo itarabyemeza gutyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa