skol
fortebet

Amagambo yavuzwe n’ umwe mu barokotse umutingito wahitanye abarenga 200 muri Mexique

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeli 2017, rwagati mu gihugu cya Mexique habaye umutingito ukomeye wari ku gipimo cya magnitude 7,1 uhitana abarenga 200.
Uyu mutingito wasenye amazu akabakaba 30 akomerekeramo ababarirwa mu magana y’ abaturage.
Umugabo witwa Daniel Lieberson wari muri hoteli yo mu mugi wa Mexique ubwo uyu mutingito wabaga yavuze ko byari biteye ubwoba cyane.
Yagize ati “Nari mu igorofa ya 26, inzu yikozaga hirya no hino, ibirahuri biramenagurika, tugira ubwoba tubona ko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeli 2017, rwagati mu gihugu cya Mexique habaye umutingito ukomeye wari ku gipimo cya magnitude 7,1 uhitana abarenga 200.

Uyu mutingito wasenye amazu akabakaba 30 akomerekeramo ababarirwa mu magana y’ abaturage.

Umugabo witwa Daniel Lieberson wari muri hoteli yo mu mugi wa Mexique ubwo uyu mutingito wabaga yavuze ko byari biteye ubwoba cyane.

Yagize ati “Nari mu igorofa ya 26, inzu yikozaga hirya no hino, ibirahuri biramenagurika, tugira ubwoba tubona ko amadirishya agiye kuvaho, ariko siko byagenze. Igikoresho bakoresha mu guteka ikawa ikawa n’ ibindi byose byononekaye, ntabwo byari byoroshye. Wamaze amasagonda 30 gusa ariko wagira ngo wamaze umwanya munini…”

Umunyamakuru wo muri icyo gihugu Natasha Pizzey, yavuze ko hari abantu benshi baguweho n’ amazu.

Yagize ati “Turabizi ko hari abantu benshi barokokeye mu mazu yabahombokeye hejuru, nta buryo twari dufite bwo kubatabara. Hari abantu benshi baje kwitanga mu gutabara akarere kibasiwe n’ umutingito”.

Uyu mugitingito ntabwo wagarukiye mu mugi wa Mexique gusa kuko no mu ntara nka Morelos na Puebla naho wahangije byinshi.
Ibi byabaye mu gihe mu nta ngiriro z’ uku kwezi amagepfo ya Mexique yibasiwe n’ umutingito ugahitana abagera kuri 90.

Leta ya Mexique yatangaje ko umubare w’ abahitanywe n’ uyu mungito ushobora kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa