skol
startimes

Amerika irarimbanyije ikora Misile ya mbere yihuta cyane ku isi ifite umuvuduko ukubye uw’ijwi inshuro 17

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 July 2020 Yasuwe: 2197

Abayobozi ba Pentagon batanze ibisobanuro birambuye kuri misile hypersonic “super duper”, Perezida Donald Trump avuga ko ifite umuvuduko udasanzwe wa Mach 17 (Mach 17 ingana na Miles 12,598.649 mu isaha), mu yandi magambo bakaba bavuga ko ari umuvuduko ukubye uw’ijwi (sound) inshuro 17.


Umwe mu bayobozi b’ingabo muri Amerika, kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, ubwo yavuganaga n’ibiro ntaramakury bya CNN, yagize ati:

Trump yitaye cyane kuri iyi misile. Mu by’ukuri icyo yashakaga kuvuga ni ikizamini cy’indege giherutse gukorwa muri Werurwe, aho twagurutse inshuro zikubye 17 umuvuduko w’ijwi.

Imibare ya Trump ikunze kuvugwa ya misile y’umuvuduko ukubye inshuro 17, igerageza ryayo riherutse gukorerwa hejuru y’inyanja ya pasifika muri Werurwe, ariko n’ubwo abayobozi ba Pentagon batangaje ko igerageza ryagenze neza, icyo gihe nta bisobanuro birambuye batanze.

Nk’uko raporo ibigaragaza, Amerika iracyafite imyaka myinshi inyuma mu ikoranabuhanga ry’intwaro za hypersonic (zifite umuvuduko udasanzwe) ugereranije n’u Burusiya n’u Bushinwa, ariko intwaro ya mbere ikaba itegerejwe mu 2023.

Trump Mu birori byabereye muri White House ku ya 16 Gicurasi, hahishurwa ibendera ry’Igisirikare cyo mu isanzure cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S. Space Force), Trummp yagize ati:

U Burusiya bufite inshuro eshanu (umuvuduko ukubye ijwi inshuro 5), n’u Bushinwa buri gukora ku nshuro eshanu cyangwa esheshatu. Dufite inshuro 17. Kandi ibyo byabonye uburenganzira.

Muri Kamena uyu mwakaariko, ikinyamakuru Aviation Week cyari cyanditse ko igerageza ry’iyi misile ifite umuvuduko ukubye uw’ijwi inshuro 17 ritagenze neza:

Bivugwa ko misile yitandukanije ku bushake n’indege B-52 mu gihe cyo kugerageza.

Misile Hypersonic igenda byibura inshuro eshanu ugereranyije n’umuvuduko w’ijwi kandi ifatwa nk’iyoroshye gukoreshwa kandi ishobora kurasirwa ahantu hirengeye.

Ni Intwaro zifatwa nk’izigoye cyane kwirinda ukoresha sisitemu zisanzwe zo kwirinda misile, zagenewe guhangana no gukumira iterabwoba rya misile zisanzwe za ballistique, zishobora guhanurwa cyane kurusha izi ngenzi za zo zo mu bwoko bwa hypersonic cyangwa zifite umuvuduko ukabije.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatabazi

    Russie na China bamaze gusiga Amerika mu gukora intwaro za kirimbuzi.Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bireke guhangana,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Nyuma yaho gato,le 27/05/2020,president wa China,XI Jinping,nawe yabwiye National Congress yuko abasirikare barimo kwitegura intambara.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli Zabuli 5:6,Imana yanga abantu bose bamena amaraso.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Ethiopia: Minisitiri Abiy yiyemeje kugaba igitero simusiga kuri Tigray...

Amasaha 72 yari yahawe ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front...
26 November 2020 Yasuwe: 820 0

Ethiopia: Abasirikare ’barimo guhagarika’ abasivile bahunga imirwano muri...

Ingabo za Ethiopia zagabwe ku mupaka ihana na Sudan zirimo kubangamira uko...
26 November 2020 Yasuwe: 1406 0

Uganda: Minisitiri Tumwine yemeje ko polisi ifite uburenganzira bwo kurasa...

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Elly Tumwine, yabwiye abanyamakuru ko...
23 November 2020 Yasuwe: 907 0

Ethiopia: Abiy Ahmed yahaye ingabo za Tigray amasaha 72 ngo zibe zamanitse...

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yahaye amasaha 72 ingabo za leta ya Tigray...
23 November 2020 Yasuwe: 606 0

Ethiopia yashyizeho impapuro zo gufata abasirikare bakuru bacyekwaho...

Leta ya Ethiopia yashyizeho impapuro zo guta muri yombi abasirikare bakuru...
19 November 2020 Yasuwe: 1223 0

Umucuruzi wa serivisi zo guhererekanya amafaranga yafatanywe 100,000 FRW...

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020, Polisi y’u Rwanda...
19 November 2020 Yasuwe: 1023 0