Amerika: Kajugujugu yakoze impanuka igwamo icyamamare mugutwara imodoka n’ utavugaga rumwe na Zimbabwe

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 19 January 2018 Yasuwe: 1000

Umwongereza witwa Charles Burnett III wari ufite agahigo ko gutwara imodoka ku muvuduko mwinshi kurusha abandi mu Isi, n’ Umuyobozi utavugaga rumwe n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe ni bamwe muri batanu bahitanywe n’ impanuka ya kajugujugu yabere mu gihugu cya Mexique.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu w’ iki cyumweru gusa amakuru yayo yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu. Polisi ya Mexique ivuga ko iyi kajugujugu yari ivuye muri Mexique yerekeza muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, ibinyamakuru The Telegraph na dail mail byatangaje iyi nkuru ntacyo byigeze bivuga kucyaha cyarateye iyi mpanuka.

Amakuru w’ iyi mpanuka yamenyekanye ubwo umwe mu bayirokotse yahamagaraga polisi yo muri Mexique asaba ubutabazi.

Charles Burnett III wari ufite imyaka 61, yapfanye n’ umuyobozi utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe Roy Bennett n’ umugore we, ndetse n’ umupilote witwaga Jamie Coleman Dodd n’ umwungiriza we co-pilot Paul Cobb.

Umukunzi wa Burnett Andra Cobb, n’ umukobwa w’ umwungiriza wa pilote nibo bashoboye kurokoka iyi mpanuka kuko bashoboye kwikura mu muriro.

Muri 2009 nibwo bwana Burnett yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere watwaye imodoka ku muvuduko mwinshi cyane mu Isi. Uyu mugabo avuka mu gihugu cy’ Ubwongereza ari magingo aya yabaga muri Mexique afite ifamu y’ inka muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika arinaho iyi ndege yakoze impanuka yerekezaga.


Charles Burnett III wari ufite agahigo ko gutwara imodoka ku muvuduko mwinshi

Umuyobozi utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe Roy Bennett n’ umugore waguye mu mpanuka ya kajugujugu

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dogiteri w’ Umunya-Uganda yiyahuye asiga yanditse ikibyihishe...

Umudogiteri w’ Umunya-Uganda wakoreraga muri Namibia, washinjaga abapolisi...
17 September 2018 Yasuwe: 1009 0

Umunyekongo witwa ‘IMANA’ yatawe muri yombi akekwaho gucuruza...

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kisoro yataye muri yombi umugabo w’...
17 September 2018 Yasuwe: 947 0

Imodoka yarimo abarenga 20 yaguye mu ruzi rwa Nili

Polisi ya Uganda yatangaje ko umuntu mu bari mu modoka yaguye mu ruzi rwa...
16 September 2018 Yasuwe: 2083 0

Abantu bataramenyekana bagabye igitero mu Burundi ahegereye...

Amakuru yizewe aturuka mu Burundi aravuga ko itsinda ry’ abantu...
15 September 2018 Yasuwe: 2195 0

General Kayihura afite ubwoba bw’ ubuzima bwe, ngo hakozwe urutonde rw’...

Gen Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi wa Polisi Mukuru wa Polisi ya Uganda...
13 September 2018 Yasuwe: 1916 0

Abantu 19 bapfiriye mu mpanuka y’ indege muri Sudan y’ Epfo

Kuri iki Cyumweru abantu 19 bari mu ndege nto yakoreye impanuka muri Sudani...
10 September 2018 Yasuwe: 634 0