skol
fortebet

Amerika: Ucyekwaho kugaba igitero mu rusengero muri akurikiranyeho ibyaha 29

Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugabo ucyekwaho kwica abantu 11 mu rusengero rw’Abayahudi cyangwa sinagoge rw’i Pittsburgh muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yashinjwe ubwicanyi.

Sponsored Ad

Byemezwa ko iki ari cyo gitero kibi cyane cyibasira Abayahudi kibayeho mu mateka ya vuba y’Amerika.

Robert Bowers w’imyaka 46 y’amavuko, ashinjwa kurasa muri uru rusengero ruzwi nka Tree of Life cyangwa Igiti cy’Ubugingo ugenecyereje mu Kinyarwanda, ubwo hari mu gihe cy’amasengesho yo ku isabato.

Ashinjwa ibyaha 29, birimo no gukoresha imbunda hagambiriwe kwica.
Abashinjacyaha bavuga ko bazanamushinja ibyaha by’urwango. Uyu ucyekwaho ubu bwicanyi, nibumuhama, ashobora guhanishwa igihano cyo kwicwa.
Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko iki gitero ari "igikorwa kibi cy’ubwicanyi bwibasira imbaga."

Abantu batandatu - barimo abapolisi bane - bakomerecyeye muri iki gitero cyabaye ku wa gatandatu.
Uyu ucyekwaho kugaba iki gitero na we yakomerecyeye mu kurasana na polisi.
Abantu babarirwa mu magana bo mu madini atandukanye bo muri ako gace icyo gitero cyabereyemo ndetse n’abandi baturutse mu bindi bice bya Pittsburgh, nyuma yaho bateranye, bakora ikiriyo cyo kwibuka abaguye muri icyo gitero cyabereye mu gace ka Squirrel Hill.

Mu gitondo cyo ku wa gatandatu, abasengera kuri uru rusengero bari bateranye, mu muhango wo kubatiza wari uteganyijwe kuri uwo munsi.
Agace ka Squirrel Hill ni kamwe mu dutuwe n’Abayahudi benshi muri leta ya Pennsylvania, kandi uyu munsi wa gatandatu ni umwe mu y’icyumweru kuri uru rusengero haba hari urujya n’uruza rwinshi rw’abantu.

Polisi yatangaje ko ahagana saa tatu n’iminota 54 ku isaha y’aho ari bwo yatangiye kwakira ubutumwa bw’abavugaga ko hari umuntu uri kurasa mu rusengero, nuko nyuma y’umunota umwe ihita yoherezayo abapolisi.
Amakuru avuga ko Bwana Bowers, umuzungu w’umugabo, yinjiye mu rusengero mu gitondo mu gihe cy’amasengesho afite imbunda imwe nini njya-rugamba n’izindi eshatu ntoya.

Robert Jones, umukozi w’urwego rw’iperereza ry’imbere muri Amerika rwa FBI, yavuze ko umugabo warasaga yari yamaze kwica abantu 11 mu gihe cy’iminota igera hafi kuri 20 ndetse ko yari atangiye gusohoka mu rusengero ubwo yagwaga muri ba kabuhariwe mu gutabarana ibakwe aho rukomeye b’Amerika.
Nuko ngo asubira mu rusengero agerageza kwihisha polisi.


Urusengero Tree of Life

Nyuma yo kurasana yaje kwishyikiriza polisi, ubu akaba ari mu bitaro aho ari kuvurirwa ibyavuzwe ko ari ibikomere byinshi yagize.

Wendell Hissrich, ukuriye umutekano wa rubanda i Pittsburgh, yabwiye abanyamakuru ati:
"Iki ni kimwe mu bitero bibi cyane maze kubona. Nagiye nkora ahantu habaye impanuka z’indege. Ni bibi cyane."
Bwana Hissrich yavuze ko mu bishwe nta bana barimo.

Ni iki tuzi kuri uyu ucyekwaho kugaba iki gitero?

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko yavugiraga hejuru ati, "Abayahudi bose bagomba gupfa" ubwo icyo gitero cyabaga.
Ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga bw’umuntu witwa Robert Bowers, nabwo bwatangajwe ko bwuzuyemo amagambo agaragaza urwango rw’Abayahudi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bob Jones wa FBI yavuze ko bisa nkaho Bwana Bowers atari azwi n’abategetsi mbere y’icyo gitero.
Yongeyeho ko bitazwi impamvu yateye iki gitero, ariko avuga ko abategetsi batekereza ko uyu ucyekwa yaba yari wenyine.

Umunyamakuru wa BBC Dan Johnson uri i Washington avuga ko iki gitero kibaye mu gihe cy’ubushyamirane muri iki gihugu, nyuma y’icyumweru cyaranzwe n’ubutumwa burimo ibisasu bwohererejwe abanenga Bwana Trump, na mbere y’amatora rusange y’ingenzi yo mu kwezi gutaha kwa cumi na kumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa