skol
fortebet

Amerika yaburiye Loni ko nidakemura ikibazo cya Koreya ya Ruguru ibintu bizaba bibi kurushaho

Yanditswe: Saturday 29, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017, Minisitiri w’ ububanyi n’ amaganga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Rex Tillerson, yaburiye akanama k’ Umuryango w’ Abibumbye gashinzwe umutekano ko ingaruka zisohobora kuba mbi cyane, nikananirwa gukemura ikibazo cy’ibisasu n’umugambi wa nucleaire wa Pyongyang. Pyongyang ni umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru.
Ni mu gihe Leta zunze ubumwe z’ Amerika zikomeje kotsa igitutu Koreya ya Ruguru ngo ihagarike ikorwa n’ igeragezwa ry’ ibitwaro kirimbuzi Koreya ya (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017, Minisitiri w’ ububanyi n’ amaganga wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Rex Tillerson, yaburiye akanama k’ Umuryango w’ Abibumbye gashinzwe umutekano ko ingaruka zisohobora kuba mbi cyane, nikananirwa gukemura ikibazo cy’ibisasu n’umugambi wa nucleaire wa Pyongyang. Pyongyang ni umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru.

Ni mu gihe Leta zunze ubumwe z’ Amerika zikomeje kotsa igitutu Koreya ya Ruguru ngo ihagarike ikorwa n’ igeragezwa ry’ ibitwaro kirimbuzi Koreya ya Ruguru ikabisuzugura ndetse ikavuga ko izakomeza umugambi wayo.

Uretse ibyo kandi Koreya ya Ruguru iviga ko yiteguye kwirwanaho igihe Leta zunze ubumwe z’ Amerika zaba zifashe umugambi wo kuyigabaho ibitero.

Kugeza hafi y’ igihugu cya Koreya Ruguru hari ubwato bw’ intambara bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika, akakurikirahafi iki kibazo bavuga ko ubwo bwato bugamije gutera ubwoba Koreya Ruguru ngo ureke ikorwa n’ igeragezwa ry’ itwaro kirimbuzi.

Ku uyu wa Gatandatu tariki 29 Koreya Ruguru yongeye kugerageza misile irapfuba iyo misile ibaye iya gatatu Korea ya Ruguru igerageje mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Donald Trump, yashinje Koreya ya Ruguru gusuzugura igihugu cy’ u Bushinwa, bifatiye kukuba u Bushinwa bwigize ntibindeba nyuma y’ uko Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza ikindi gisasu kigapfuba.

Mu nyandiko yacishije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa, twitter, Perezida Trump yakeje umukuru w’igihugu cy’ u Bushinwa, Xi Jinping.

Abashinzwe intwaro muri Amerika na Korea y’Epfo bavuze ko igerageza riheruka ryabaye impabusa, bavuga ko icyo gisasu cya misile cyahise gishwanyuka nyuma y’ akanya gato cyane gitewe.

Ku ruhande rw’ u Bushinwa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga , Wang Yi, yasabye ko haba ibindi biganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa