skol
fortebet

Amerika yafashije Uburusiya mu kuburizamo iterabwoba

Yanditswe: Sunday 17, Dec 2017

Sponsored Ad

Amerika yafashije Uburusiya mu kuburizamo iterabwoba
Itangazamakuru mu Burusiya riravuga ko amakuru yatanzwe n’ibiro by’ubutasi bya Amerika yafashije inzego z’umutekano mu kuburizamo igitero cyategurwaga kuri katedalari ya St Petersburg.
Abategetsi baravuga ko icyo gitero cyategurwaga kuba ku wa gatandatu.
Biravugwa ko ibiro bya perezida w’uburusiya bizwi nka Kremlin, byavuze ko perezida Vladimir Putin yashimiye perezida Donald Trump kubera ubufasha bwa CIA.
Bwana Putin yasezeranyije (...)

Bwana Putin yasezeranyije kuburira abategetsi ba Amerika inzego z’umutekano z’Uburusiya nizigira amakuru nk’aya zimenya y’ibitero bitegurwa kuri Amerika.

Mu itangazo ryasohowe n’inzego z’umutekano z’Uburusiya ku wa Gatanu, zavuze ko zataye muri yombi abantu barindwi bari mu gatsiko k’umutwe wa kiyisilamu wa islamic State ndetse zinatahura intwaro nyinshi.

Itangazo ryasohotse mu Kirusiya, rivuga ko igitero cyari kugabwa ahantu h’ikoraniro ry’idini kikica abasivile ku wa Gatandatu.

Uwo mutwe wateguraga ubwiyahuzi bwo kurimbura katedalari ya Kazan n’ahandi hantu hazwi cyane mu mujyi wa kabiri ukomeye mu Burusiya.

Ibitekerezo

  • Coup de chapeau au CIA.Ni abo gushimirwa cyane kuko hari gupfa abantu benshi cyane barimo gusenga.Birababaje cyane kubona ubwiyahuzi nk’ubu,intambara nyinshi zibera ku isi,bikorwa mu izina ry’imana.Reba za AL Shabab,Boko Haram,Islamic states,AL AKMI,etc...bivuga ko birwana mu izina ry’imana.Hezbollah yo muli Lebanon,bisobanura "ishyaka ry’imana".Ifashwa n’igihugu cya IRAN,nacyo kiyoborwa n’intagondwa z’Abaslamu.Reba intambara zo muli Libya,Syria,Yemen,Egypt,Somalia,etc...,ni Abaslamu bica abandi Baslamu mu izina ry’imana.Bible isobanura neza ko abantu barwana,bicana,basambana,biba,etc...batazaba mu bwami bw’imana nkuko tubisoma muli 1 abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,imana izabarimbura ku munsi w’imperuka,isigaze gusa abantu bakora ibyo idusaba,bazatura muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa