skol
fortebet

Trump yerekanye ko agitinya Kim Jong un

Yanditswe: Sunday 24, Jun 2018

Sponsored Ad

Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyahagaritse imyitozo ya gisirikare irimo iyo ku kurwanira mu mazi yagombaga kuzabera mu gihugu cya Korea y’ Epfo ngo idakoma mu nkokora umugambi wa Koreya ya Ruguru wo kureka gukora intwaro kirimbuzi.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’ iki Cyumweru nibwo Washington na Seoul bigije inyuma imyitozo ya gisirikare yagiyemo abasirikare 70 000 yari itegakanyijwe mu kwezi kwa munani.

Perezida wa US Donald Trump yemeye ko agiye guhagarika imyitozo ya gisirikare na Korea Yepfo amaze kubonana na Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-un muri Singapore.

Ku rundi ruhanda Perezida Kim yemeye ko agiye gukura mu gihugu cye ibirwanisho bya "nucléaire" ariko nta kirangaminsi yatanze.

Trump na Kim Jong bumvikanye ku bintu bine bikomeye. Hagataho Perezida wa Amerika Donald Trump yasubije ibihano kuri Koreya ya Ruguru avuga ko ibangamiye umutekano ku buryo burenze, kubera intwaro z’ ubumara. Hashize iminsi 10 avuze ko nta kibi cyava Pyongyang.

Trump yagize ati "Nta bwoba umuntu yagira kubera Korea ya Ruguru ku bijyanye n’ intwaro kirimbuzi"

Ibi Trump yabitangarije kuri twitter tariki 13 Kamena nyuma y’ umunsi umwe agiranye ibiganiro na Kim Jong-un byabereye mu gihugu cya Singapore.

Perezida Trump yavuze ku wa Gatanu w’ iki Cyumweru aganira n’ Inteko ishinga amategeko yavuze ko "Hariho ubutare bufasha gukora intwaro zishwanyura isi mu karere ka Korea n’ibikorwa hamwe na politike ya Korea ya Ruguru".

Yongeyeho ko “Bituma hakomeza kubaho umwuka w’ ubwoka ku mutekano w’ igihugu mu by’ ububanyi n’ amahanga n’ ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika” "

Abo mu ishyaka ry’ aba "Démocrates" bavuze ko iyo mvugo ivuguruza kuba Trump yaravuze ko ibiganiro na King Jong un byagenze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa