skol
fortebet

Amerika yarashe “Nyina w’ amabombe yose” ku barwanyi ba ISIS bari muri Afghanistan

Yanditswe: Friday 14, Apr 2017

Sponsored Ad

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika cyatangaje ko cyakoresheje bombe nini cyane ipima toni 11 mu kurasa ku barwanyi b’ umutwe witwara kiyisilamu uri ahitwa Nangarhar mu gihugu cya Afghanistan
Iyo bombe yakoreshejwe yitwa ‘GBU-43’ cyangwa ‘Massive Ordnance Air Blast (MOAB)’, yahawe akabyiniriro ka “Nyina w’ amabombe yose” “Mother of all bombs”. Niyo ntwaro nini kurusha izindi mu ntwaro zitari iz’ ubumara.
Ikinyamakuru CBS news dukesha iyi nkuru cyatangaje ko iyo bombe yarashwe ku nzu yo (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika cyatangaje ko cyakoresheje bombe nini cyane ipima toni 11 mu kurasa ku barwanyi b’ umutwe witwara kiyisilamu uri ahitwa Nangarhar mu gihugu cya Afghanistan

Iyo bombe yakoreshejwe yitwa ‘GBU-43’ cyangwa ‘Massive Ordnance Air Blast (MOAB)’, yahawe akabyiniriro ka “Nyina w’ amabombe yose” “Mother of all bombs”. Niyo ntwaro nini kurusha izindi mu ntwaro zitari iz’ ubumara.

Ikinyamakuru CBS news dukesha iyi nkuru cyatangaje ko iyo bombe yarashwe ku nzu yo munsi y’ ubutaka ibamo abarwanyi ba Islamic State. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko iki gisasu cyarashwe tariki 13 Mata kikazamura umwotsi mwinshi w’ umukara mu kirere.

General John Nicholson, Komanda w’ igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika wategetse ko iyo bombe ikoreshwa yavuze ko mu gace iyo bombe yarashwemo habarirwa abarwanyi ba ISIS bari hagati ya 600 na 800.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump yavuze ko icyo gitero cyabyaye umusaruro w’ akataraboneka.

Ati “Indi misiyo ibyaye umusaruro w’ akataraboneka. Buri wese azi icyabaye. Dufite igisirikare gikomeye mu Isi kandi kirimo gukora akazi kacyo. Twagihaye uburenganzira busesuye kandi kirimo gukora”

Iki gitero cyagabwe ku barwanyi ba ISIS nyuma y’ igihe gito umusirikare wa Amerika yiciwe muri Afghanistan. Umubare w’ abahitanywe n’ iki gitero ntabwo uratangazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa