skol
fortebet

Ba Imam 300 bo muri Austrariya bagereranyije Umutwe wa Leta ya Kisilamu “ Islamic State” nk’ intama y’umukara mu ntama zera.

Yanditswe: Friday 16, Jun 2017

Sponsored Ad

Ba Imam bo muri Austrariya ubwo bari bahuye/ Foto: Reuters
Ba Imam 300 muri Austria baramaganira kure ibikorwa by’umutwe bavuga ko ari uw’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu “Islamic State” wiyitirira amahame ya kislamu, bavuga ko uyu mutwe ukomeje kubangamira igerwaho z’intego nyakuri z’idini ya Islamu ku isi.
Ibi bikaba byemejwe n’iteraniro ry’ Umuryango w’idini ya Islam muri Austria IGGÖ (The Islamic Religious Community of Austria), wavuze ko wamaganye wivuye inyuma ubuhezanguni, ihohoterwa (...)

Sponsored Ad

Ba Imam bo muri Austrariya ubwo bari bahuye/ Foto: Reuters

Ba Imam 300 muri Austria baramaganira kure ibikorwa by’umutwe bavuga ko ari uw’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu “Islamic State” wiyitirira amahame ya kislamu, bavuga ko uyu mutwe ukomeje kubangamira igerwaho z’intego nyakuri z’idini ya Islamu ku isi.

Ibi bikaba byemejwe n’iteraniro ry’ Umuryango w’idini ya Islam muri Austria IGGÖ (The Islamic Religious Community of Austria), wavuze ko wamaganye wivuye inyuma ubuhezanguni, ihohoterwa n’iterabwoba by’umutwe wa Islamic state, iri teraniro rikaba ryabereye mu mugi wa Vienna nkuko tubikesha ikinyamakuru The Guardian.

Abakuru b’uyu muryango bavuga ko bababazwa cyane no kuba uyu mutwe ukomeza gukora ibyaha ndengakamere bikitirirwa idini ya Islam ariho bahera bavuga ko isi yose yakagombye guhaguruka ikawurwanya yivuye inyuma, igakura intama mbi mu ntama nziza.

Perezida wa IGGÖ, Ibrahim Olgun yagize ati “ Iyobokamana ririho rigamije amahoro ntabwo ryarangwa n’ubuhezanguni, iterabwoba n’imyitwarire idahwitse.” Umwanzuro aba ba Imam bafashe ugira uti: “Twebwe, ba Imam bakomoka muri Austria, tuzakomeza gukora icyo aricyo cyose cyasigasira amahoro muri Austria nka bamwe mu bagize umuryango w’igihugu.”

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic state umaze igihe wibasiye ibihugu by’uburayi, gusa nta gitero na kimwe uragaba ku butaka bwa Austria.

Uku kugaba ibitero bitandukanye hirya no hino bikigambwa n’uyu mutwe wiyitirira amahame ya Kislamu, bikunze gutuma abayislamu bakumirwa, bakanitirirwa iterabwoba.

Ubwo Trump yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na nyuma yo gutorwa ntiyahwemye kuvuga ko azakumira abantu baturuka mu bihugu byiganjemo abayislamu kwinjira muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa