skol
fortebet

Babiri mu Barundi batandatu baburiwe irengero bari muri Amerika babonetse

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko babiri muri batandatu bari bagize Itsinda ry’u Burundi ryitabiriye amarushanwa ku gukora ‘robots’, nyuma bakaza kuburirwa irengero babonywe ubwo bageragezaga kwinjira muri Canada.
Washington Post itangaza ko Polisi yavuze ko Audrey Mwamikazi w’imyaka 17 na mugenzi Don Ingabire wa 16 kuri ubu bameze neza, kandi mu bigaragara bafashe umwanzuro wo kujya muri Canada ku giti cyabo.
Birakekwa ko n’ubwo abandi bane basigaye barimo abakobwa (...)

Sponsored Ad

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko babiri muri batandatu bari bagize Itsinda ry’u Burundi ryitabiriye amarushanwa ku gukora ‘robots’, nyuma bakaza kuburirwa irengero babonywe ubwo bageragezaga kwinjira muri Canada.

Washington Post itangaza ko Polisi yavuze ko Audrey Mwamikazi w’imyaka 17 na mugenzi Don Ingabire wa 16 kuri ubu bameze neza, kandi mu bigaragara bafashe umwanzuro wo kujya muri Canada ku giti cyabo.

Birakekwa ko n’ubwo abandi bane basigaye barimo abakobwa babiri b’imyaka 17, n’abahungu babiri bafite imyaka 17 na 18 bataraboneka aho bari bameze neza, Polisi yo ikaba yanze kugira byinshi itangaza.

Ku wa Gatatu ni bwo abayobozi bashyize hanze ifoto igaragaza iri tsinda ryari ryahagarariye u Burundi mu marushanwa yitwa ’First Global Challenge’ yabaye tariki ya 16-18 Nyakanga 2017, Ku wa Kane polisi yahise itangaza ko baburiwe irengero ndetse isaba uwababona gutanga amakuru.

Aba bana biga mu mashuri yisumbuye bari bahawe Visa y’umwaka umwe, kugira ngo babashe kwitabira aya marushanwa yitabiriwe n’ibihugu 160. Aya marushanwa yari abaye ku ncuro ya mbere, yitabiriwe n’ibihugu 150, akaba afite intego yo guteza imbere abana bafite ubwenge karemano mu kugaragaza impano zitandukanye cyane cyane mu bijyanye na siyansi.

Ibitekerezo

  • uwabishobora wese wu murundi yaza ubu ni uburyohe ntanicyo leta ya Canada ikubaza kuko bazi ibibazo biriyo mu Burundi nta murundi uburana muri iyi minsi rwose ufa kuba uhageze gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa