Abantu bagera kuri 55 bapfuye ubwo mu isoko riherereye mu majyaruguru ya Nigeria barwana bitewe no kutumvikana ku madini.
Imirwano yahereye mu basunika ingorofani mu ntara ya Kaduna. Abarwanye ni urubyiruko rw’ abayisilamu rwarwanye n’ urw’ abakirisitu.
BBC yatangaje ko , umuyobozi wa polisi muri ako gace yavuze ko mu bapfuye 22 bishwe barashwe biturutse kuri izi mvururu.
Umuvugizi mu biro kwa perezida Garba Shehu yavuze ko Perezida Buhari ahangayikishijwe ni uko abanyagihugu bahita barwana iyo bagiye impaka.
Muri iki gihugu hakunze kumvikana ugushyamirana hagati y’ abakirisitu n’ abayisilamu bya hato na hato kandi buri uko habayeho ugushyamirana hari abantu bahasiga ubuzima.
Perezida Buhari yavuze ko igihe cyose imiryango (societies) itumvikanye bigora abayobozi kurangiza inshingano zabo. Yasabye abayobozi b’ imiryango kwigisha abanyagihugu kwirinda amakimbirane kuko abyara ubwicanyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *