skol
fortebet

Basabye ko umubonano w’ Abaperezida ba Koreya zombi wandikwa mu mateka

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

Umubonano hagati y’abakuru ba Korea ya ruguru n’iyepfo ugiye gutuma hatangira ingendo nshyasha "ukwiye gushirwa mu mateka", niko ibinyamakuru bya Korea ya ruguru byavuze.

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Korea ya ruguru Kim Jong-un na Moon Jae-in wa Korea yepfo, bemeranije gukora ngo bakure mu karere intwaro z’ ubumara.

Televiziyo y’igihugu hamwe n’ikinyamakuru KCNA byakeje ibyo biganiro hamwe n’intego y’abategetsi yo kuvanaho intwaro z’ ubumara.
Abo bategetsi bahuye hashize amezi hagaragara umwuka ushobora gutera intambara.

Bwana Kim yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wa Korea ya ruguru ukandagije ikirenge bwa mbere ku butaka bwa Korea yepfo, kuva ubwo imirwano hagati y’ibyo bihugu bibiri irangiriye mu 1953.

Hashize imyaka myinshi, Pyongyang ivuga ko itazareka umugambi wayo w’ibirwanisho bya "nucléaire", isobanura ko byayifasha kwikingira agasomborotso ka Amerika.
Abo bakuru b’ibihugu babiri bavuga ko bazakomeza ibiganiro na Amerika hamwe n’Ubushinwa, kugira ngo bashobore kurangiza umwuka uri muri Korea zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa