skol
fortebet

Bisi yahirimye ahantu bivugwa ko haba amashitani ihitana ababarirwa muri mirongo[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2018

Sponsored Ad

Abantu batari munsi 48 bapfuye ubwo imwe muri bisi nini zitwara abagenzi benshi yabarangukaga hejuru y’ inyanjya ya Pacifique mu gihugu cya Peru ahantu hari ubuhaname bwa metero 100.
Minisiteri y’ ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko abantu batandatu aribo barokotse iyi mpanuka, umwe muri bo akaba yarasose akibona ko imodoka barimo ikoze impanuka.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda w’ ahitwa Curva del Diablo ahantu hazwi nabi ndetse hanahawe izina Devils bend, imanga y’ abazimu.
Iyi bisi ya (...)

Iyi bisi ya kampani yitwa San Martín de Porres transport yarimo abantu hafi 60 yari yahagurutse mu mugi wa Lima yerekeza ahitwa Huacho.

Uyu muhanda iyi mpanuka yabereyemo niwo muhanda mubi cyane mu gihugu cya Peru, ntufite ibyuma bitandukanya impanga n’ umuhanda. Kampani ‘San Martín de Porres transport’ yavuze ko umushoferi wari utwaye iyi bisi ari inararibonye ndetse ko yari kumwe n’ umwunganizi. Ikigeretse kuri ibi ngo iyo bisi yari yakorewe igenzura ry’ ibinyabiziga mbere yo guhaguruka.

Nk’ uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo umushoferi wari utwaye ikamyo yagonganye n’ iyi bisi mbere y’ uko ibaranguka ku mpanga arimo guhatwa ibibazo.

Perezida wa Peru Pedro Pablo Kuczynski yifatanyije n’ imiryango y’ ababuriye ababo muri iyi mpanuka. Yagize ati “Twifatanyije bikomeye n’ imiryango y’ inzirakarengane”.

Umuganga w’ imyaka 24 y’ amavuko ukora ku bitaro bya Máximo Jiménez Vilcayaure wasimbutse anyuze mu idirishya ry’ iyi bisi arimo kuvurwa imvune y’ akaboko yagize.

Abatabazi

Umuhanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa