skol
fortebet

Umunyamategeko Muhereza yarasiwe I Kampala (yavuguruwe)

Yanditswe: Friday 16, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyamategeko ukorera mu mujyi wa Kampala Wilbert Muhereza yajyanywe mu bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018, nyuma yo kuraswa n’ umupolisi washyiraga amasasu mu mbunda.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala Luke Owoyesigyire yavuze ko nyiri ukuraswa yahise ajyanwa mu bitaro bya Mengo

Yagize ati “Uyu munsi mu ma saa moya Muhereza Wilbert, umunyamategeko w’ umwuga yarasiwe ahitwa Rubaga road mu nyubako ya Access Building. Umusekirite witwa Morris Odamat Adape , yashyiraga amasasu mu mbunda rimwe rirasohoka rirasa umunyamategeko ku kuboko. Umunyamategeko yahise ajyanwa mu bitaro bya Mengo ubu arimo kuvurwa igikomere.”

Uyu musekirite yatawe muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kampala.

Owoyesigyire yavuze ko kutita ku bintu ari kimwe mu byo uyu musekirite akurikiranyweho gusa ngo iperereza rirakomeje.

Umwe mu babonye uko byagenze yabwiye Dail Monitor ko Muhereza yarashwe amasasu abiri rimwe ku kaboko iri mu nda.


Muhereza Wilbert, umunyamategeko w’ umwuga yarasiwe ahitwa Rubaga road arakomereka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa