skol
fortebet

Burundi:Abayoboke 64 ba CNL bafunzwe bashinjwa guhohotera aba CNDD FDD

Yanditswe: Wednesday 06, May 2020

Sponsored Ad

Citoyenne Kezimana, umukandida wa CNL ku mwanya w’umudepite w’intara ya Bujumbura Rural ari mu baheruka gufungwa, yafashwe ejo kuwa kabiri nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara ya Bururi. Minisiteri y’umutekano mu Burundi ivuga ko hari abandi 64 ba CNL bafunzwe.

Sponsored Ad

Ku bikorwa byo kwiyamamaza mu Burundi, ifungwa rya madamu Kezimana ni kimwe mu biri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ijoro ryakeye. Ishyaka CNL rivuga ko ritazi ibyo ashinjwa.

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi na CNL ritavuga rumwe na leta niyo ahanganye cyane muri aya matora azaba kuwa 20 z’uku kwezi, umwuka mubi hagati y’abanywanyi bayo uraboneka mu gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo kuwa kabiri umushikirizamanza mukuru (procureur general) w’u Burundi Sylvestre Nyandwi yavuze muri rusange ko mu cyumweru cya mbere cy’ibikorwa byo kwiyamamaza habonetse ubugizi bwa nabi bufite impamvu za politiki.

Bwana Nyandwi yavuze ko ibyo bikorwa byabonetse mu ntara za Kirundo, Ngozi, Kayanza, Gitega na Bujumbura, ahakomeretse abantu benshi kandi hamaze gupfa umuntu umwe, wiciwe muri komine Ntega mu ntara ya Kirundo.

Bwana Nyandwi avuga ko parike iri gukora iperereza ku byakozwe kugira ngo ababikoze babiryozwe, akabwira abayoboye amashyaka ko kwiyamamaza nta budahanganwa bibaha imbere y’amategeko.

’Abagirirwa nabi ni aba CNDD-FDD’ - minisiteri y’umutekano

Mbere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, ishyaka CNL ryagiye rivuga ibikorwa bibi bikorerwa abanywanyi baryo, mu kwezi gushize ryavuze ko abagera kuri 200 bafunzwe abarenga 10 bakicwa.

Mu cyumweru gishize ryamaganye urugomo rukorerwa abanywanyi baryo mu kwiyamamaza n’utunenge tumwe na tumwe mu gutanga amakarita y’itora.

Pierre Nkurikiye umuvugizi wa minisiteri y’umutekano yabwiye radio na televiziyo by’u Burundi ko urugomo n’ubwicanyi mu kwiyamamaza biri gukorwa n’abanywanyi ba CNL babikorera aba CNDD-FDD, ndetse hamaze kwicwa babiri muri bo.

BBC iracyagerageza kuvugana n’ishyaka CNL ku byatangajwa na Pierre Nkurikiye.

Bwana Nkurikiye yavuze ibyaha birimo amagambo ahamagarira urugomo, gukora urugomo, gufatanwa imbunda, gutukana no kubeshya bikorwa n’abari kwiyamamaza hamwe n’abanywanyi ba CNL.

Nkurikiye yagize ati: "Ibyo byatumye hari benshi ubu bafunzwe ngo babazwe ibyo byaha".

Yavuze ko aba-CNL bashimuse abo muri CNDD-FDD i Muremera, Butaganzwa, mu Kayanza, i Kiremba mu ntara ya Ngozi, Masanganzira mu ntara ya Ngozi, Gahombo mu Kayanza n’ahandi.

Ati: "i Karambo muri Komine Matongo mu Ntara ya Kayanza aho ho ni umunywnayi wa CNL wakubiswe uwa CNDD, aha ni ibidasanzwe, byabaye 03/05/2020".

Bwana Nkurikiye avuga ko kugeza ubu hamaze kwicwa abanywanyi babiri ba CNDD-FDD biciwe muri Rumonge tariki 29/04 na Ntega mu Kirundo tariki 03/05/2020.

Ati: "Ibyo bikorwa bibi byakozwe n’aba-CNL muri iki cyumweru cya mbere cyo kwiyamamaza byatumye hapfa abantu babiri hakomereka 18 ba CNDD-FDD

"Ku rundi ruhande rwa CNL umuntu umwe yarashimuswe umunani(8) barakomereka, polisi ubu yafunze 64 ba CNL bakorwaho iperereza".

I Ntega ahiciwe umuntu byagenze bite?

Umwe mu bayoboye ishyaka CNL ku rwego rw’Intara ya Kirundo utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko ibyabaye i Ntega ari urugomo rwavuye ku bo muri CNDD-FDD.

Muri komine ya Ntega mu ntara ya Kirundo kuri centre ya Mugendo ku cyumweru hariho habera kwiyamamaza kw’ishyaka CNL.

Uyu yabwiye BBC ko kwiyamamaza birangiye hano bamwe mu banywanyi ba CNL bagombaga gutaha bajya mu bice bitandukanye baturutsemo.

Avuga ko igice kimwe cy’abari gutaha kigeze ku musozi wa Rukore cyasanze batezwe n’Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD).

Ati: "Bahise batana mu mitwe, habaye urugomo rudasanzwe.

"Uwapfuye ni umuntu warashwe umwambi kandi uwo nta mugambwe yari arimwo, ni umuntu wari uvuye gupagasa wagendaga ariko bamwikwegeraho bavuga ko ari uwa CNDD-FDD".

Uyu avuga ko uretse uwo warashwe umwambi agapfa abandi ari abarakomeretse ku mpande zombi.

Avuga ko nyuma y’iyi mirwano polisi yafashe abantu benshi bo mu ishyaka CNL ikabafunga.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bigeze ku munsi wa 10 birakomeza uyu munsi mu bice bitandukanye by’u Burundi, biteganyijwe ko bizarangira tariki 17 z’uku kwezi.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Nyamara Imbonerakure zo mu ishyaka rya president Nkurunziza nizo zamaze abantu zibica.Mu gihe Nkurunziza yiyita umurokore.Ndetse mu minsi ishize,yaravuze ngo n’Imana ni imbonerakure.Ntabwo Politike ishobora kujyana n’ubukristu nyakuri.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come\Que ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa