skol
fortebet

Burundi: Grenade yatewe mu bana barebaga Televiziyo yica batatu

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yabwiye abanyamakuru mu Burundi ko hagati ya saa mbiri na saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu munsi kuwa kane igisasu cya grenade cyaturikiye hagati ya ’boutique na salon de coiffure’.

Sponsored Ad

Mu gace kitwa Gahahe muri komine Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura igisasu cya grenade cyishe abana batatu gikomeretse abandi 8 nk’uko byemejwe n’abategetsi.

Aho ibi byabereyemo ni agace gashyashya kari guturwa kari mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi, avuga ko cyaturikiye aho abana barimo bareba televiziyo kikica batatu bafite imyaka hagati y’itandatu na 12, harimo umwe wapfiriye aho na babiri kwa muganga, kigakomeretsa abandi umunani.

Nta ruhande rwigenga ruragira icyo rutangaza kuri uya makuru.

Amafoto amwe agaragaza abana bakomeretse bikomeye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abavuga ko ari grenade yatewe ku bana aho i Gahahe.

Mu kwezi kwa gatanu, mu Kamenge - agace katari kure ya Gahahe muri Bujumbura - naho hatewe grenade mu kabari yahitanye abantu abandi bagakomereka.

Mu bapfuye harimo Laurene Muzaliwa umunyeshuri w’umunyecongo wigaga muri kaminuza i Bujumbura.

Ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi buvuga ko iperereza ryatangiye kuri ibi byabaye i Gahahe, ndetse ko hafashwe abakekwa batatu.

BBC

Ibitekerezo

  • Batangiye kudutobera badutesha umutwe gusa ibi turi tayari. Bari bamaze igihe bitonze ariko igitumye biba turakizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa