skol
fortebet

BURUNDI: Hongeye guterwa Gerenade yahitanye umuntu umwe ikomeretsa abasaga 10

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuntu umwe yaraye apfuye, abarenga icumi barakomereka mu gitero cya grenade yatewe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu muri zone ya Buterere mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura.

Sponsored Ad

Umwe mu baraye mu bitaro by’abaganga batagira imipaka, MSF, biri kuvurirwamo abakomeretse yemeza ko yiboneye abantu bagera kuri 20 bakomeretse.

Abashinzwe umutekano barasaba Abarundi kwirinda ibintu byo guteranira hamwe ntacyo bari gukora. Ni mu gihe abatuye hafi y’ahabereye iki gitero bo basaba ubuyobozi bwa polisi kubongera abashinzwe umutekano cyane cyane nijoro.

Igitero cyo kuri uyu wa gatatu kije gikurikira ikindi cyagabwe mu ijoro ryo ku itariki ya 10 rishira iya 11 ukwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Abantu babiri ni bo baguye muri icyo gitero cya grenade cyagabwe muri zone Kamenge ihana imbibi na Buterere,abandi 8 barakomereka.

Amakuru yavuze ko iki gisasu cyatewe ari ku mugoroba muri zone Kamenge ku kabare k’uwitwa Patrick.

Inzego zishinzwe umutekano ntacyo zahise zitangaza kuri icyo gitero, cyakozwe mu gihe haburaga iminsi 10 ngo u Burundi butore umukuru w’igihugu.

Umunyamakuru wigenga ukorera i Bujumbura utarifuje gutangazwa amazina, yabwiye BBC ko iyi grenade yatewe n’abantu bagambiriye kwica abakozi b’iperereza n’abakuru ba polisi banyweraga muri ako kabari.

Avuga ko aka kabari gaherereye ku muhanda wa 11 (11ème Avenue) hafi y’aho Zone ya Kamenge ihana imbibi na Cibitoke.

Ibitekerezo

  • Nizereko niba mufata bamumesura neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa