skol
fortebet

Burundi: Imbonerakure zakubiswe n’abaturage nyuma yo gufatwa zimaze kwiba Butike

Yanditswe: Saturday 01, Feb 2020

Sponsored Ad

Abasore batatu bo mu itsinda ry’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD FDD bafashwe n’abaturage bari kwiba niko kubakubita inkoni karahava babambura ibyo bari bibye mu mabutike y’ahitwa Kiramira muri komini Rugombo mu ntara ya Cibitoke.

Sponsored Ad

Aba basore 3 b’Imbonerakure barimo uwitwa Nkunzimana Pierre wiyise Ndakwica, Nsabimana Fabien na Nizigiye bafashwe mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu bafite ibikoresho bitandukanye bibye muri butike barabakubita babagira intere.

Abatangabuhamya bavuga ko izo nsoresore zafunzwe n’abaturage mu ijoro ryo kuwa Kane. Bati: “Twafashe icyemezo cyo kurara amarondo ngo dufate abajura. Ahagana saa saba z’ijoro nibwo twaguye gitumo izo Imbonerakure zari zivuye kwiba mu ngo eshanu.”

Amakuru agera kuri SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru,avuga ko polisi yahise itabara izi mbonerakure isanga abaturage barakaye batangiye kwihanira ijya kubafungira ku biro bya polisi mu ntara.

Izindi Mbonerakure zo muri Cibitoke zavuganye n’iki kinyamakuru zivuga ko icyaha ari gatozi kandi abo bafashwe bakwiye kubanza gufatwa nk’abaturage mbere yo kuba abayoboke ba CNDD-FDD.

Muri iyi Komini Rugombo hamaze iminsi havugwa ubujura bwa hato na hato.

Abaturage bo barasaba ababishinzwe ko abo basore bahanwa nk’uko amategeko abiteganya hatitawe ku cyo bari cyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa