skol
fortebet

Burundi : Imfungwa zigaragambije zimenagura ibikoresho

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Imfungwa zifungiye muri gereza nkuru ya Rumonge, iherereye mu Majyepfo y’u Burundi, bazindukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2017.
Iyo myigaragambyo yemejwe n’abategetsi bo mu Ntara ya Rumonge hamwe n’ubuyobozi bushinzwe amagereza mu Burundi nk’uko inkuru y’Ijwi rya Amerika ibitangaza.
Impamvu yihishe inyuma y’iyi myigaragambyo ngo ni inzara abanyururu bari bamaranye iminsi.
Icyumweru ngo cyari gishize badahabwa ibiribwa mu buryo bukwiye. Bari basanzwe bahabwa (...)

Sponsored Ad

Imfungwa zifungiye muri gereza nkuru ya Rumonge, iherereye mu Majyepfo y’u Burundi, bazindukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2017.

Iyo myigaragambyo yemejwe n’abategetsi bo mu Ntara ya Rumonge hamwe n’ubuyobozi bushinzwe amagereza mu Burundi nk’uko inkuru y’Ijwi rya Amerika ibitangaza.

Impamvu yihishe inyuma y’iyi myigaragambyo ngo ni inzara abanyururu bari bamaranye iminsi.

Icyumweru ngo cyari gishize badahabwa ibiribwa mu buryo bukwiye. Bari basanzwe bahabwa garama 350 z’ibishyimbo na 350 z’ifu, umunyu n’amavuta, ariko muri iki gihe bahabwaga ibishyimbo gusa bakimwa ifu cyangwa bagahabwa ifu ntibahabwe ibishyimbo.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko bajya gukora imyigaragambyo bari bamaze iminsi ibiri nta cyitwa ikiribwa bakoza ku munwa.

Kuva mu saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ni bwo imyigaragambyo yatangiye, imfungwa zamenagura inzugi zose z’iyo gereza.

Ako kanya umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Rumonge Donatien Ndayizeye yahise ahagera hatangira ibiganiro bitabaye imbonankubone kuko byahuje n’Umuyobozi w’imfungwa ngo hashakwe umuti w’iki kibazo.

Abanyururu baje gucururuka bijejwe ko ibiribwa by’uwo munsi biza kuboneka.
Umuyobozi w’Intara ya Rumonge, Juvenal Bigirimana yabwiye Ijwi rya Amerika ko icyo kibazo cyakemutse.

Gereza ya Rumonge icumbikiye imfungwa zirenga 1000, mu gihe ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze 800.Ikibazo cy’inzara mu magereza y’u Burundi kiri kuvugwa hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa