skol
fortebet

Burundi: Ishyaka rya CNL riratabariza abanyamuryango baryo rivuga ko bari gufungwa ku bwinshi barengana

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka rya CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi riravuga ko abayoboke baryo benshi bamaze gufungwa nyuma y’aho inyeshyamba zitwaje intwaro zitangiriye gutera Uburundi,nubwo aba barwanashyaka ba CNL bavuga ko ntaho bahuriye n’abakoze ibyo bitero.

Sponsored Ad

Agathon Rwasa uyoboye CNL yabwiye BBC ko abari ku butegetsi bavuga ko ’inyeshyamba zitaza mu Burundi CNL itabizi cyangwa itabirimo’.Ibyo ngo byabaye impamvu yo guhohotera abarwanashyaka be bakabafunga.

Kugeza mu cyumweru gishize, CNL ivuga ko abantu bayo barenga 50 bari bamaze gufungwa, mu gihe gufunga n’abandi ngo bikomeje hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri w’Ubutabera hamwe n’iy’ umutekano,ntacyo ziratangaza kuri uku gufungwa kw’abarwanashyaka ba CNL kuri kuvugwa.

Ishyaka rya CNL ryatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’inteko ishinga amategeko yabaye mu mezi ashize, rifatwa nk’umukeba ukomeye wa CNDD-FDD iri ku butegetsi.

Bwana Rwasa agira ati: "Dutangazwa rero nuko abitwa ko baba baragabye ibyo bitero bamagana ibyo bintu ariko abayoboke ba CNL bagafungwa kandi ntaho duhuriye nabyo."

Bururi hafunzwe abayobozi ba CNL bose

Bwana Rwasa avuga ko abayoboye CNL mu ntara ya Bururi mu cyumweru gishize bakoreye inama aho basanzwe bayikorera ariko baza gushinjwa gukora inama mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati: "Kuwa mbere bahise bafata babiri,nyuma bajya guhiga n’abandi, ubu abahagarariye CNLmu makomine yose [ya Bururi] barafunzwe.

Abo n’abandi bose ba CNL bamaze gufungwa mu byo bise akarengane, Bwana Rwasa akavuga ko bahimbirwa ibyaha ariko benshi ntibanashyikirizwe ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera ntiyasubije BBC yifuzaga kumubaza ku bivugwa na Bwana Rwasa, uvuga ko niba hari abantu bagabye ibitero bidakwiye kubazwa "abantu bifitiye umutekano ngo ni uko gusa utabiyumvamo."

CNL yifuza iki?

Rwasa yagize ati "Icyo dusaba ni uko buri wese yahabwa uburenganzira bwe, bakumva ko Uburundi atari ubwa CNDD-FDD gusa, n’undi murundi uwo ari we wese afite uburenganzira yaba ari mu ishyaka cyangwa ataririmo.Kandi ko nta muntu wazizwa ishyaka arimo kuko umuntu ajya mu ryo ashaka."

Bwana Rwasa, yagize amajwi 24% mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa gatanu.

Bwana Rwasa asaba ko nta murundi ukwiye kubeshyerwa kandi ukekwaho icyaha akwiye kugezwa mu rukiko.

Ati: "Ibinyoma ngo abarwanya ubutegetsi ntibaza mu Burundi CNL itabizi itabirimo, CNL ntabwo ishinzwe umutekano,ntishinzwe imipaka, no mu mu gisirikare ntiturimo,kuyobora niba bibananiye nibemere ,nibareke guhohotera abantu."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa