skol
fortebet

Burundi: Umuhungu wa Nkurunziza yazamuriwe Ipeti ku munsi w’Ubwigenge

Yanditswe: Wednesday 01, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1/7/2020 nibwo igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda byabonye ubwigenge ariyo mpamvu mu birori byo kuwizihiza,Kelly Nkurunziza umuhungu wa nyakwigendera Petero Nkurunziza yazamuriwe ipeti ava kuri Sous-Lieutenant ajya ku ipete rya Liyetona [Lieutenant].
Lieutenant Nkurunziza Kelly n’umusirikare akiri muto uherutse kurangiza amashuri ye ya kaminuza mu gisirikare akaba abyarwa na perezida Petero Nkurunziza wayoboraga igihugu cy’ u Burundi mbere y’uko atabaruka kuwa 08 (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1/7/2020 nibwo igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda byabonye ubwigenge ariyo mpamvu mu birori byo kuwizihiza,Kelly Nkurunziza umuhungu wa nyakwigendera Petero Nkurunziza yazamuriwe ipeti ava kuri Sous-Lieutenant ajya ku ipete rya Liyetona [Lieutenant].

Lieutenant Nkurunziza Kelly n’umusirikare akiri muto uherutse kurangiza amashuri ye ya kaminuza mu gisirikare akaba abyarwa na perezida Petero Nkurunziza wayoboraga igihugu cy’ u Burundi mbere y’uko atabaruka kuwa 08 Kamena 2020.

Perezida Nkurunziza nawe yabaye mu ishyamba igihe kinini mu gihugu cya RDC ari naho we na bagenzi be batangirije ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi mu mwaka wa 1994.

Uyu muhungu wa Nkurunziza uri kuzamurirwa amapeti vuba vuba ntibiramenyekana neza niba hari gahunda yo kumushakira ubuyobozi nk’umwe mu barwanashyaka ba CNDD FDD.

Perezida Nkurunziza yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2005 yemera kubuvaho neza abumazeho imyaka 15 yose.

Mu kwezi kwa gatatu nibwo Kelly Nkurunziza yambitswe na se Perezida Nkurunziza, ipeti rya sous-lieutenant nyuma yo gusoza amasomo ya commando mu ishuri rya gisirikare mu Burundi.

Mu kumuha ishimwe, Bwana Ndayishimiye yagize ati : "Iyindi ntwazangabo musanzwe muzi ariko ihita ibatangaza kuko yakoze bigashimwa ni Liyetona Nkurunziza Kelly.

"Nawe nyine n’abamurongoye bose baramushimye ku buryo ejo yari sous-lieutenant none baraye bamuhaye ipeti rya Liyetona kubera ubutwari bwiwe."

Bwana Ndayishimiye yavuze ko uyu muhungu, w’imfura ya Pierre Nkurunziza, yize mu mahanga atashye ahita ajya kwiga ishuri rya commando aho yarangije ari uwa mbere.

Ati : "Ni uwimana bavuga bati ni umusore afite akazoza’, yabaye urugero muri discpline, mu bwenge, mu butwari, bose n’abamutwaye bose baramureba bakavuga bati ’uyu musore azavamwo ikintu’".

Lt Kelly Nkurunziza yahawe umudari w’intwari w’urwego rwa ’ordre de merite patriotique’ classe de Chevalier, ndetse na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 y’amarund yo kumutera intege nk’uko Bwana Ndayishimiye yabivuze.

Hanahembwe kandi umuryango wa Adjudant Nitunga Jonathan wahawe umudari na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 by’amarundi.

Bwana Ndayishimiye yavuze ko Adjudant Nitunga yiciwe mu kurasana kwabereye mu kiyaga cya Rweru hagati y’ingabo z’u Burundi n’iz’umuturanyi wo mu buraruko (amajyaruguru) atavuze mu izina.

Mu kwezi kwa gatanu, igisirikare cy’u Rwanda, igihugu kiri mu majyaruguru y’u Burundi, cyatangaje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi muri icyo kiyaga.

Igihembo nk’icyo cyahawe kandi caporal chef Ndizeye Fulgence wavuzwe ko yarwanyije bikomeye abo barwanaga muri uko kurasana, agatabara abarobyi b’Abarundi.

Mu bandi bahembwe harimo na Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, igihembo cye kikaba cyashyikirijwe ambasaderi wa Tanzania mu Burundi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa