Burundi: Umuntu amaze iminsi akora imyigaragambyo yamagana ubucuruzi bw’ Abanyafurika muri Libya

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 23 November 2017 Yasuwe: 1468

Issa Niyongere wo mu gihugu cy’ u Burundi amaze iminsi azenguruka umugi wa Bujumbura n’ imodoka ye yanditse amagambo yo kwamagana ubucuruzi bw’ abacakara bukorerwa mu gihugu cya Libya.

Nk’ uko CNN yabitangaje Niyongere ahagarariye abametisi mu karere k’ ibiyaga bigari.

Niyongere yagize ati “Ibi nabikozekugira ngo namagane icyo gikorwa cyo gucuruza abantu cyadutse muri iki kinyejana cya 21”

Ku modoka ye yanditseho amagambo asaba ko ubwo bucuruzi bw’ abantu bukorerwa muri Libya buhagarara.

Bamwe mu basomye ayo magambo batangaje ko iby’ ubwo buruzi biteye isoni.

Alain Pamelo avuga ko yabyize mu mateka, akongera ko atumva ukuntu byabaho muri iki gihe.

Ati "Jyewe nabyize mu mateka. Nibwiraga ko ari ibintu byatugwiririye bitazongera kubaho. Nkibibona ku mbuga nkoranyambaga nagizengo ni ibihuha, ariko numvise isi yose irimo irabivuga, nahise mbona ko byabaye. Biteye isoni muri kino kinyejana cya 21, nahamagarira abantu bose, by’ umwihariko abakiri bato kubyamagana."
Ndikumana Saidi asaba ko Perezida wa Libya yacibwa amande kubera ubwo bucuruzi bukorerwa mu gihugu cye.

Amashusho yatambutse kuri televisiyo y’ Abanyamerika CNN agaragara ubucuruzi bw’ abantu mu gihugu cya Libya yatumye abantu batandukanye biganjemo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bahagurukira iki kibazo.

Leta y’ u Rwanda yemeye gutanga inkunga yo kwakira abagera ku bihumbi 30 by’ abimukira mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo cy’ abantu bacururizwa muri Lybia.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga n’ Umuryango w’ Afurika y’ iburasirazuba Madamu Louise Mushikiwabo yatangarije ku buga rwe rwa Twitter ko u Rwanda ari ruto ariko amateka Abanyarwanda banyuzemo atuma bumva neza icyo kubaho udafite igihugu bivuze.

Ibi bibaye mu gihe hashize igihe kitari gito bamwe mu banyafurika bava muri uyu mugabane bakajya kuba mu Burayi. Uburyo butanoze bukoreshwa bambuka butuma benshi batikirira mu njyanja.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Magufuli yasabye iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri warashwe mu...

Prezida wa Tanzaniya Pombe Magufuli yasabye inzego z’umutekano gukurikirana...
19 February 2018 Yasuwe: 1210 0

Trump yikomye FBI kubera umusore warashe abanyeshuri 17 bagapfa

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika yacyashye ibiro by’ Amerika...
18 February 2018 Yasuwe: 1500 0

Kenya: Al Shabab yahitanye abarimu batatu undi arakomereka

Abarimu batatu bishwe, uwa kane arakomereka mu majyaruguru ashyira...
16 February 2018 Yasuwe: 492 0

Umusore wishe abanyeshuri 17 yigeze kurwanira n’ umukunzi we ku...

None tariki 15 Gashyantare 2018, nibwo hamenyekanye ko umusore witwa...
15 February 2018 Yasuwe: 3241 1

Abanyekongo 200 000 bahungiye muri Uganda

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu HRW watangaje ko...
14 February 2018 Yasuwe: 732 0

Iperereza ryatangiye ku Banyaburayi babiri bapfiriye muri Hotel

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’abagabo babiri...
11 February 2018 Yasuwe: 2013 0