skol
fortebet

Burundi: Umushinjacyaha wa Repubulika yagabweho igitero

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Sponsored Ad

Umushinjacyaha wa Repubulika mu Ntara ya Rumonge, Donathe Niyonsaba, yasimbutse urupfu nyuma yo guterwa n’umugabo wamusanze mu biro bye kuri uyu wa kane tariki ya 07 Nzeri uyu mwaka.
Indundi.com yanditse ko uyu mushinjacyaha yasanzwe mu biro bye n’umugabo wagiye ashaka kumuhobera.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mugabo yinjiye agatambuka ku bandi bari bagiye gusaba ijambo, aho yinjiye ashaka kumusuhuza amuhobeye.
Uyu mushinjacyaha yagize amakenga abonye uwo mugabo aje amusatira (...)

Sponsored Ad

Umushinjacyaha wa Repubulika mu Ntara ya Rumonge, Donathe Niyonsaba, yasimbutse urupfu nyuma yo guterwa n’umugabo wamusanze mu biro bye kuri uyu wa kane tariki ya 07 Nzeri uyu mwaka.

Indundi.com yanditse ko uyu mushinjacyaha yasanzwe mu biro bye n’umugabo wagiye ashaka kumuhobera.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu mugabo yinjiye agatambuka ku bandi bari bagiye gusaba ijambo, aho yinjiye ashaka kumusuhuza amuhobeye.

Uyu mushinjacyaha yagize amakenga abonye uwo mugabo aje amusatira kandi ashaka kumusuhuza amuhobereye. Muri ako kanya yahise atabaza abapolisi basanzwe bamurinda.

Ni mu gihe ikinyamakuru Iwacu cyandikirwa mu Burundi kivuga ko uwo mugabo washatse kwica Umushinjacyaha mukuru ari umupolisi wari witwaje icyuma agamije kwica.

Iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane icyo uwo mugabo yari agendereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa