skol
fortebet

Cameroon: Abasirikare bafunzwe kubera kwica abagore n’abana bigafatwa kuri video

Yanditswe: Tuesday 22, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare bane bo muri Cameroun bakatiwe gufungwa imyaka 10 kubera uruhare rwabo mu kurasa bakica abagore babiri n’abana babiri mu 2015.

Sponsored Ad

Ubu bwicanyi bwafashwe amashusho yakwirakwijwe mu 2018, yerekana aba bagore bapfukwa ibitambaro mu maso maze bakaraswa.

Leta yahise yamagana aya mashusho iyita "fake news" (cyangwa amakuru y’ibinyoma), ariko nyuma iza guta muri yombi abasirikare barindwi.

Iperereza ryakozwe na BBC Africa Eye ryerekanye ko ibi byabereye mu gace kari mu majyaruguru ya Cameroun.

Ndetse ryerekanye abasirikare batatu bakuruye imbarutso y’imbunda bica aba bagore.

Muri iyo videwo, aba basirikare bumvikana bashinja aba bagore gufatanya na Boko Haram, umutwe wiyitirira idini ya Islam ukorera muri Nigeria ariko wakwiriye no mu bindi bihugu by’ako karere.

Abarashwe, barimo umwana muto wari uhetswe ku mugongo wa nyina n’undi wigenza, bajyanywe mu muhanda w’ibitaka, maze bapfukwa ibitambaro mu maso, baraswa amasasu 22.

Amashusho y’ibyabaye yababaje abantu benshi bayarebye mu bice bitandukanye ku isi.

Muri barindwi bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare mu murwa mukuru Yaoundé, babiri bararekuwe.

Uretse bane bakatiwe gufungwa imyaka 10 kubera kwica cyangwa uruhare mu kwica, uwa gatanu yakatiwe gufungwa imyaka ibiri kubera gufata amashusho y’ibyabaye no kuyakwirakwiza.

Iperereza rya BBC ryatumye amahanga amenya ibyabaye mu ruhererekane rw’ubutumwa bwatanzwe kuri Twitter bwarebwe inshuro zibarirwa muri miliyoni.

Igihugu cyaguye mu kababaro ubwo aya mashusho yabonekaga bwa mbere mu 2018, ariko guverinoma yihutiya kuyahakana.

Mbere, umuvugizi wa guverinoma yavuze ko ayo mashusho yafatiwe muri Mali kandi impuzankano abasirikare bari bambaye idakoreshwa n’abo muri ako gace ka Cameroun.

Ariko uko ibimenyetso byagiye bigaragara byaragoranye gukomeza guhakana.

Ntibiba kenshi ko abasirikare baryozwa kwica abasiviri muri Cameroun gusa byigeze kubaho mbere.

Hari batatu ubu bafunze kubera kwica abasiviri 13 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba, aho ingabo zirwanya abashaka ubwigenge bw’agace kabo.

Igifungo cy’imyaka 10 cyakumvikana nk’igito ku cyaha nk’icyakozwe ariko ni cyo giteganywa mu gihe nk’iki nk’uko umunyamategeko abivuga.

BBC

Ibitekerezo

  • Umutwe w’amagambo w’iyi nyandiko utera kwibaza.
    Nose icyaha ni uko byafashwe kuri video, cyangwa ni uko bishe?
    Mu yandi magambo, iyo bidafatwa kuti video nticyari kuba icyaha?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa