skol
fortebet

CAR: Intambara y’Abakristu n’Abayisilamu yatwaye ubuzima bw’abantu 100

Yanditswe: Wednesday 21, Jun 2017

Sponsored Ad

Repubulika ya Centre Africa yatangaje ko imirwano yahuje abagendera ku mahame ya kisilamu n’abagendera ku ya gikirisito yaguyemo abantu 100, abandi benshi barahakomerekera.
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwatangaje ko umubare w’abitabye Imana ushobora kuzamuka bitewe n’uko Umuryango utabara imbabare wakomeje kugorwa n’ubwinshi bw’abakomerekeye mu mihanda.
CBS ivuga ko mu gihe cy’umwaka n’igice abantu basaga 500 000 bavuye mu byabo bahungira mu bindi bihugu, abandi nabo bari mu nkambi zinyuranye (...)

Sponsored Ad

Repubulika ya Centre Africa yatangaje ko imirwano yahuje abagendera ku mahame ya kisilamu n’abagendera ku ya gikirisito yaguyemo abantu 100, abandi benshi barahakomerekera.

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwatangaje ko umubare w’abitabye Imana ushobora kuzamuka bitewe n’uko Umuryango utabara imbabare wakomeje kugorwa n’ubwinshi bw’abakomerekeye mu mihanda.

CBS ivuga ko mu gihe cy’umwaka n’igice abantu basaga 500 000 bavuye mu byabo bahungira mu bindi bihugu, abandi nabo bari mu nkambi zinyuranye ziri imbere mu gihugu aho babayeho kubw’inkunga z’imiryango mpuzamahanga. Aba baturage bakaba barinzwe n’ingabo z’Abarafaransa 900 zikorerayo ubutumwa bw’amahoro.

Iki gihugu kiri mu ntambara zatangiye kuva muri 2013 ubwo umutwe ushingiye ku mahame ya Kisilamu, Seleka, wafataga ubutegetsi. Kuva ubwo Anti-Balaka, umutwe ugendera ku mahame ya gikristu wahise ushoza urugamba arirwo rugihitana abantu benshi kugeza kuri uyu munsi.

Amakuru avuga ko imirwano yahitanye abasaga 100 yabaye kuri uyu wa Gatatu yahuje abarwanyi ba Anti-Balaka n’itsinda rya FPRC rikoze agatsiko mu mutwe wa Seleka.

Biravugwa ko amasezerano yashyizweho umukono kuwa Mbere ariyo yabaye intandaro y’iyi mirwano. Aya masezerano yasinywe n’imitwe yombi.

Mu Ukuboza 2015, ubwo Papa Francis yasuraga iki gihugu yagendereye umusigiti ndetse anatemberezwa mu gace gakunda guhanganisha Seleka na Anti-Balaka yicaye ku modoka ifunguye hejuru, mu mujyi wa Bangui.

Yagejeje ku baturage ubutumwa bugira buti “Abakristu n’Abayisilamu ni abavandimwe. Twese dukwiye kureka inzangano, kwihorera, by’umwihariko tukareka ubwicanyi bwitirirwa idini runaka cyangwa izina ry’Imana ubwaryo.”

Ku munsi w’ejo (kuwa Kabiri) hari imirwano yabereye mu mijyi ya Bangassou na Alindao ihanganyishije impande zombi.

Muri 2015 imitwe 10 y’abarwanyi yagiraanye amasezerano y’amahoro na Minisiteri y’Ingabo ya Repubulika ya Centre Africa. Muri 2014 kandi hari andi masezerano yari yarasinywe aho Afurika Yunze Ubumwe yari umuhuza w’impande zihanganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa