skol
fortebet

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda zafashe ibirindiro 3 by’inyeshyamba za 3R/R3 ziherutse kwica mugenzi wabo

Yanditswe: Wednesday 22, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Batayo y’Ingabo z’u Rwanda iri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro yagabye ibitero simusiga ku nyeshyamba za 3R/R3 (Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation), isenya ibirindiro bitatu byazo biherereye i Gedze muri Perefegitura ya Nana-Mambere iherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrique.

Sponsored Ad

I Geze ni ho izo nyeshamba zarasiye imodoka ihetse ingabo ziri butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA), zica SM Nsabiyaremye Edouard wari umwe mu basirikare b’u Rwanda, zikomeretsa n’abandi babiri bo mu bindi bihugu.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, Ubuyobozi bwa MINUSCA bwatangaje ko itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda bahise bagaba igitero kuri izo nyeshyamba, bafata ibirindiro byazo bitatu aho zavuye zisize imbunda n’amasasu y’ubwoko butandukanye, zirimo AK47 na roketi (RPG).

Ibyo bitero byajyaniranye n’ibyagabwe ku birindiro by’izo nyeshyamba mu bindi bice by’Igihugu, harimo ibyagabwe na Batayo y’ingabo zaturutse muri Tanzania i Gbambia muri Perefegitura ya Mambéré-Kadéï iherereye mu Burengerazuba bwa Centrafrique.

Iryo tsinda ry’abasirikare bo muri Tanzanira ryaburijemo ibindi birindiro, na bwo inyeshyamba zihunga zitaye intwaro n’ibindi bikoresho zifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Ubuyobozi bwa MINUSCA bwashimangiye ko ibitero bikomeje kugabwa kuri uwo mutwe washotoye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro, mu gihe wasinyanye na Leta ya Centrafrique amasezerano y’amahoro muri Gashyantare 2019 kimwe n’indi mitwe 13.

Loni ivuga ko kugaba igitero ku basirikare bari mu Butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye biri mu bigize ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu bihanwa n’amategeko mpuzamahanga, ndetse bituma ubigabye ahagarikwa ku neza cyangwa ku nabi, ufashwe mpiri agashyikirizwa inkiko mpuzamahanga.

Ubuyobozi bwa MINUSCA bwashimangiye ko uretse ubwicanyi, inyeshyamba za R3 zinashinjwa gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Guhera mun ntangiriro z’uyu mwaka hamaze kubarurwa ibirego by’abantu 624 bafashwe ku ngufu bagizwe na 70% by’abangavu bakiri munsi y’imyaka y’ubukuru.

Source: Imvaho NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa