skol
fortebet

Centrafrique: Ingabo zirimo iz’u Rwanda zafashe ibirindiro by’inyeshyamba za François Bozizé

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

Minisitiri w’intebe wa Centrafrique yavuze ko ingabo z’iki gihugu zafashe umujyi wa Bossangoa mu burengerezuba, ahari ibirindiro by’uwahoze ari Perezida François Bozizé.

Sponsored Ad

Bozizé ashinjwa kuyobora inyeshyamba zatangiye kurwanya leta mu mezi macye ashize zigafata aharuta kimwe cya kabiri cy’igihugu.

Minisitiri w’intebe Firmin Ngrébada yanditse kuri Facebook ati: "Ndashima cyane ko ingabo zacu n’inshuti zazo zafashe umujyi wa Bossangoa uyu munsi".

"Inshuti zazo" yasobanuraga abasirikare b’u Rwanda n’Uburusiya baje gufasha ingabo za leta ya Perezida Faustin-Archange Touadéra guhangana n’inyeshyamba zishyigikiwe na Bozizé.

Bossangoa iherereye kuri 280Km mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye mu murwa mukuru Bangui.

Bozizé wahakanye ko ari we ugenzura izo nyeshyamba, ariko akemera ko azishyigikiye, yahunze iki gihugu mu 2013 nyuma yo kuvanwaho n’inyeshyamba zishingikirije idini ya Islam.

Yagarutse mu gihe kirenga umwaka gishize ngo yiyamamarize amatora yo mu kwezi kwa 12, ariko yangiwe kwiyamamaza kuko aregwa ubwicanyi n’iyicarubozo.

Kugeza ubu aho Bozizé aherereye ntabwo hazwi.

Leta y’iki gihugu ivuga ko iri kwisubiza ibice byinshi byari byarigaruriwe n’inyeshyamba.

Amakuru avuga ko inyeshyamba zikomeza kugerageza gufunga umuhanda mukuru uhuza umurwa mukuru Bangui na Cameroun ari nawo ucamo ibikenerwa by’ibanze bijya mu murwa mukuru.

Umwe mu bategetsi bakuru muri Centrafrique yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko "imirwano igikomeje ariko inyeshyamba zacitse intege, kandi ziri guhunga".

Tariki 17 z’uku kwezi, leta yatangaje ko "yabohoje bisesuye" umujyi wa Bambari, umujyi wa gatanu munini, ikanafata abarwanyi benshi. Nyuma yagiye ivuga ko yambuye n’utundi duce abo barwanyi.

Umuryango w’abibumbye uvuga muri iki gihugu abantu bagera kuri miliyoni 2.8 bakeneye ubufasha bw’ibanze kuko bashegeshwe n’intambara.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa