skol
fortebet

Col Mpiranya wari uzwi nka Kagoma wayoboraga RUD-Urunana nawe yishwe

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Col Mpiranya Leo Cyprien wari uzwi nka Kagoma wayoboraga umutwe wa RUD-Urunana yishwe n’ingabo za FARDC zishe abasirikare bakomeye bo mu mitwe irwanya u Rwanda mu mwaka ushize.

Sponsored Ad

Col Mpiranya Leo Cyprien alias Kagoma, akomoka mu yahoze ari Komine Cyeru, Perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru. Yari afite umugore n’abana bane baba muri Uganda ahitwa Mubende.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko tariki ya 29 Kanama aribwo uyu mugabo yishwe mu rupfu rutavugwaho rumwe kugeza ubu.

Bivugwa ko yaba yaraguye mu bitero Ingabo za RDC zikomeje kugaba ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe hari n’abavuga ko yishwe biturutse ku bushyamirane yagiranye na Col Rugema nawe ubarizwa muri uyu mutwe.

Hari amakuru ko mu minsi ishize ingabo za FARDC zagabye ibitero mu gace ka Makoka ko ari naho uyu musirikare yaguye muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku rundi ruhande hari ibihamya ko saa sita z’ijoro ku wa 28 Kanama aribwo uyu mugabo yiciwe mu gace ka Binza nk’uko amakuru aturuka mu miryango itegamiye kuri leta ikorera muri ako gace abihamya.

Col Mpiranya Leo Cyprien alias Kagoma ni muntu ki?

Col Mpiranya Leo Cyprien alias Kagoma yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda (Ex-FAR), mu 1992 mu ishuri ry’aba su-ofisiye rya Esso i Butare. Mu 1994 yahunze igihugu afite ipeti rya Sergeant maze nyuma yaho mu 1998 yinjira muri ALIR yaje guhinduka FDLR.

Mu 2003, yinjiye mu Ngabo za RUD-Urunana ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ahita ayobora Batayo yitwa Douala, yaje kuyivamo ajya kuyobora Brigade yitwa Samosi agizwe Colonel ari nayo yavuyemo ajya gusimbura Gen Afurika Jean Michel wayoboraga uyu mutwe.

Gen Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Jean Michel Africa, yishwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gitero gikomeye zagabye mu gace ka Binza hafi y’umupaka w’iki gihugu na Uganda mu mpera z’umwaka ushize.

Amakuru avuga ko ubwo Col Mpiranya yari amaze gufata ubuyobozi bw’uyu mutwe, wahise ucikamo kabiri kuko hari uruhande rw’abantu batamwishimiraga nk’umuyobozi mushya.

Bamwe ngo bashakaga ko Col Rugema ariwe uba umuyobozi, ari naho haturutse ukutumvikana hagati y’aba bombi, buri wese agashaka kwica mugenzi we.

Col Mpiranya Leo Cyprien alias Kagoma, ari mu bagiye bagaba ibitero bikomeye byahitanye abantu benshi barimo n’abakerarugendo b’Abanyamerika muri Pariki ya Bwindi.

Ni we wari uyoboye icyo igitero ndetse yanayoboye n’ibindi byagabwe ahitwa Kinyandonyi mu isoko ryaho mu gace ka Binza mu 2019 cyahitanye abaturage 14.

Col Mpiranya yibukirwa ku bitero yagiye agaba kandi mu duce twa Mukeberwa, Bwamvinwa, Miliki na Bulewusa, muri teritware ya Lubero byahitanye abantu bagera ku 145.

Urupfu rwe ni indi nkuru mbi ku mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma y’aho muri Nzeri umwaka ushize, na Gen Mudacumura Slyvestre wayoboraga inyeshyamba za FDLR yishwe arasiwe muri Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umutwe wa RUD-Urunana niwo wagize uruhare mu bitero byagabwe mu Kinini mu Ntara y’Amajyaruguru bigahitana ubuzima bw’abaturage 14. Abarwanyi bawo 19 bishwe n’ingabo z’u Rwanda, batanu bafatwa mpiri. Bane bacitse bakabasha kurokoka, Ingabo za Uganda zabakiriye mu karere ka Kisoro, hafi y’umupaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa