skol
fortebet

Colombia: Abagera kuri 250 bishwe n’ inkangu abandi benshi barakomereka

Yanditswe: Sunday 02, Apr 2017

Sponsored Ad

Mu gihigu cya Colombia inkangu yaturutse ku mvura nyinshi yahitanye abagera kuri 250, abarenga 400 barakomereka.
Ubuyobozi bw’ icyo gihugu bwatangaje ko iyi ari imibare y’ agateganyo kuko abapfuye n’ abakomeretse bashobora kwiyongera kuko hari abantu bagera kuri 200 bagishakishwa.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu bari gukora ibikorwa by’ubutabazi bavuga ko imihanda myinshi itabasha kunyurwamo bitewe n’uko imihanda yuzuyemo inkangu.
Abakuru b’ibihugu bituranye na Colombia bya Mexique na (...)

Sponsored Ad

Mu gihigu cya Colombia inkangu yaturutse ku mvura nyinshi yahitanye abagera kuri 250, abarenga 400 barakomereka.

Ubuyobozi bw’ icyo gihugu bwatangaje ko iyi ari imibare y’ agateganyo kuko abapfuye n’ abakomeretse bashobora kwiyongera kuko hari abantu bagera kuri 200 bagishakishwa.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu bari gukora ibikorwa by’ubutabazi bavuga ko imihanda myinshi itabasha kunyurwamo bitewe n’uko imihanda yuzuyemo inkangu.
Abakuru b’ibihugu bituranye na Colombia bya Mexique na Argentine nibo babaye abambere batanze ubutumwa bwo kwihanganisha banizeza ko bari bujye gufasha icyo gihugu.

Amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agaragaza abakomeretse batabarwa n’indege za gisirikare. Isanganya nk’iri kandi ryibasiye ako gace inshuro nyinshi mu mezi make ashize.

Mu Ugushyingo, abandi bantu icyenda bapfiriye mu Mujyi wa El Tambo, uherereye ku birometero 140 uvuye ahitwa Mocoa biturutse ku mvura nyinshi yari yibasiye ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa