skol
fortebet

Corporal Ndikumana w’u Burundi na Sergeant Nsabimana w’u Rwanda basezeweho mu gahinda

Yanditswe: Thursday 21, Jan 2021

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Central Africa Republic ejo zasezeye abasirikare bazo icya rimwe baherutse kwicwa.

Sponsored Ad

Ubu butumwa bwa UN bwitwa MINUSCA bwatangaje ko ingabo z’ibi bihugu byombi ’zasangiye umubabaro’ kubwo kubura bagenzi babo.

MINUSCA ivuga ko Sergeant Nsabimana Jean D’amour w’ingabo z’u Rwanda yiciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro mu gace kitwa PK12 i Bangui tariki 13 z’uku kwezi.

Naho Corporal Ndikumana w’ingabo z’u Burundi yaguye mu gico cyatezwe n’inyeshyamba hafi y’umujyi wa Grimari uri hagati muri iki gihugu.

Kuwa mbere w’iki cyumweru abandi babiri bakomoka muri Maroc na Gabon barishwe ubwo imodoka zitwaye izo ngabo zaterwaga igico n’inyeshyamba za UPC na Anti Balaka.

Kuva uyu mwaka watangira, ndetse n’ingabo za MINUSCA zikagaba ibitero ku nyeshyamba zitandukanye muri iki gihugu, hamaze kwicwa abasirikare icyenda bari muri ubu butumwa.

Mu butumwa bwatanzwe na Antonio Guterres avuga ko iyicwa ry’aba basirikare bagiye kubungabunga amahoro ari "ikimenyetso gikomeye cy’ingorane bakoreramo inshingano zabo zo kurinda abaturage no kugarura amahoro".

MINUSCA ivuga ko mu gusezeraho Nsabimana na Ndikumana ejo kuwa gatatu, Denise Brown intumwa idasanzwe ya Antonio Guterres muri Centrafrique yavuze ko aba basirikare "bombi basigiye agahinda gakomeye imiryango n’abana babo".

Umuryango w’abibumbye uteganya impozamarira mu mafaranga ku miryango y’abasirikare baguye mu butumwa bwawo.

Imirambo y’aba basirikare biteganyijwe ko yoherezwa bagashyingurwa mu bihugu byabo.

Ibibazo by’umutekano muri Central African Republic bimaze gutuma mu byumweru bicye bishize abantu barenga 120,000 bahunga berekeza muri DR Congo, Cameroun, Tchad n’ahandi nk’uko UNHCR ibivuga.

Iki gihugu gikungahaye ku mutungo-kamere, kuva mu 2013 cyugarijwe n’amakimbirane akomeye ashingiye ku kumaranira ubutegetsi, amoko no ku myemerere.

Umuryango w’abibumbye ufite abasirikare barenga 15,000 muri iki gihugu, hari kandi abasirikare amagana boherejweyo n’u Rwanda n’Uburusiya ku bwumvikane bwihariye bw’ubutegetsi bw’ibyo bihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa