Cote d’ Ivoire: Abasirikare biraye mu mihanda bishyuza Leta

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 22 May 2017 Yasuwe: 1928

Kuri uyu wa Mbere abahoze mu ngabo z’ igihugu cya Cote d’ ivoire babarirwa mu magana bigaragambirije mu mihanda yo mijyi y’ icyo gihugu bishyuza Leta amafaranga y’ agahimbazamusyi yabemereye ntiyabishyure.

Leta y’ icyo gihugu yari yemereye abasirikare bagera ku bihumbi 6 basubijwe mu buzima busanzwe ko izabaha amafaranga bagakora imishinga ibateza imbere ntiyabikora.

Kuri ubu abo basirikare barasaba Leta ya Cote d’ Ivoire ko itabishyurira imishinga ahubwo ko yabaha amafaranga bakayakoresha uko babyishakiye.

Iyo myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Bouake no mu murwa mukuru w’ ubucuruzi Abidjan.

Ibi bibaye mu gihe nta gihe kinini kirashira muri icyo gihugu abasirikare bigumuye basaba Leta kubaha agahimbazamusyi yabemereye ntikabaye, uku kugumuka byamaze iminsi ine.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amerika: Kajugujugu yakoze impanuka igwamo icyamamare mugutwara imodoka n’...

Umwongereza witwa Charles Burnett III wari ufite agahigo ko gutwara imodoka...
19 January 2018 Yasuwe: 758 0

Burundi: Abana babiri bari munsi y’ imyaka 10 bahambwe ari bazima bazira...

Polisi y’u Burundi irimo irashakisha umuntu yaba yarahambye abana babiri...
16 January 2018 Yasuwe: 917 2

Hawaii bakutse imitima kubera ubutumwa bakiriye bubateguza ko hagiye...

Abatuye Hawaii, imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika,...
15 January 2018 Yasuwe: 212 0

Amerika: Umusozi watabye abantu , 13 nibo byamaze kumenyekana ko bapfuye...

Abantu 13 bahitanywe n’imisozi yabaguyeko kubera imvura nyinshi yaguye mu...
10 January 2018 Yasuwe: 782 0

Afurika y’ Epfo: Impanuka ya gari ya moshi yakomerekeyemo abantu...

Abakora mu nzego z’ubutabazi bw’igitaraganya muri Afurika y’Epfo baravuga ko...
9 January 2018 Yasuwe: 117 0

Umugabo yamenyesheje polisi ko agiye kwica Perezida Trump ntakabuza

Leta zunze ubumwe z’ Amerika yatangaje ko irimo kwiga ku kibazo cy’ umugabo...
6 January 2018 Yasuwe: 713 0