skol
fortebet

Cote d’ Ivoire: Abasirikare biraye mu mihanda bishyuza Leta

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere abahoze mu ngabo z’ igihugu cya Cote d’ ivoire babarirwa mu magana bigaragambirije mu mihanda yo mijyi y’ icyo gihugu bishyuza Leta amafaranga y’ agahimbazamusyi yabemereye ntiyabishyure.
Leta y’ icyo gihugu yari yemereye abasirikare bagera ku bihumbi 6 basubijwe mu buzima busanzwe ko izabaha amafaranga bagakora imishinga ibateza imbere ntiyabikora.
Kuri ubu abo basirikare barasaba Leta ya Cote d’ Ivoire ko itabishyurira imishinga ahubwo ko yabaha amafaranga bakayakoresha uko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere abahoze mu ngabo z’ igihugu cya Cote d’ ivoire babarirwa mu magana bigaragambirije mu mihanda yo mijyi y’ icyo gihugu bishyuza Leta amafaranga y’ agahimbazamusyi yabemereye ntiyabishyure.

Leta y’ icyo gihugu yari yemereye abasirikare bagera ku bihumbi 6 basubijwe mu buzima busanzwe ko izabaha amafaranga bagakora imishinga ibateza imbere ntiyabikora.

Kuri ubu abo basirikare barasaba Leta ya Cote d’ Ivoire ko itabishyurira imishinga ahubwo ko yabaha amafaranga bakayakoresha uko babyishakiye.

Iyo myigaragambyo yabereye mu mujyi wa Bouake no mu murwa mukuru w’ ubucuruzi Abidjan.

Ibi bibaye mu gihe nta gihe kinini kirashira muri icyo gihugu abasirikare bigumuye basaba Leta kubaha agahimbazamusyi yabemereye ntikabaye, uku kugumuka byamaze iminsi ine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa