D.R. Congo: Gari ya moshi yakoze impanuka yica 33

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 13 November 2017 Yasuwe: 534

Abantu 33 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi yari ivuye i Kinshasa inyura i Lubumbashi ijya mu Mujyi wa Luena.

Radiyo Okapi ivuga ko iyo mpanuka yabereye ahitwa Buyofwe mu Ntara ya Lualaba mu Majyepfo ya Congo.

Iyi mpanuka yabereye mu mu nzira ya gare ya chemin de fer du Congo (SNCC) ahitwa Buyofwe, kuri 30 uvuye aho gare ya moshi ihagarara.

Yabaye iyo gari ya moshi imaze kugonga muri ka ruhurura kandi itwaye ibintu byaka ku buryo bworoshye. VOA ivuga ko Guverineri w’iyo ntara, Richarda Muyej Mangez, yavuze ko gari ya moshi yagendaga urugendo rw’ibilometero 2000.

Yavuze ko abakomeretse boherejwe ku bitaro bya Lubudi mu bilometero 30 uvuye aho impanuka yabereye.
Umuganga mukuru w’ibyo bitaro yahishuye ko bamwe mu bakomeretse bamenetse imbavu.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Juba: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe na Loni-AMAFOTO

Ingabo z’u Rwanda, zo muri Rwanbatt1, ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango...
9 December 2017 Yasuwe: 356 0

Congo: Inyeshyamba zivuganye abasirikare ba Loni 14

Abasirikare 14 mu bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira...
8 December 2017 Yasuwe: 910 0

Inyeshyamba ziriyongera mu burasirazuba bwa Congo kubera Kabila

Itsinda ryashyizweho n’ Umuryango Mpuzamahanaga Uharanira Uburenganzira bwa...
8 December 2017 Yasuwe: 1366 0

Nigeria: Generali wari uyoboye kurwanya Boko Haram yirukanwe

Igisirikare cyo muri Nigeria cyirukanye umusirikare wari uyoboye igikorwa...
8 December 2017 Yasuwe: 570 0

Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza May yari ahitanywe n’ ibyihebe Imana...

Umupango wo kwivugana Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Theresa May...
7 December 2017 Yasuwe: 2007 0

Abantu batanu bakomerekejwe na Grenade ahaparikwa imodoka

Abantu batanu nibo bakomerekejwe na Gerenade yatewe mu ijoro ryo kuri uwu...
5 December 2017 Yasuwe: 3209 0