skol
fortebet

Darfur: Abaturage bigaragambije basaba UN kudacura ingabo zayo zabarindiraga umutekano

Yanditswe: Thursday 31, Dec 2020

Sponsored Ad

Ubutumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudan burarangira uyu munsi kuwa kane nyuma y’imyaka 13, nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Abasirikare hafi 4,000 n’abapolisi 2,200 ubu bari mu butumwa bwiswe UNAMID kuva ejo kuwa gatanu bazatangira igihe cy’amezi atandatu cyo guhambira ibyabo bagataha.
Ejo kuwa gatatu ku kicaro cyaUNAMID i Zalingei muri Darfur, no mu bindi bice bimwe bya Sudan habaye imyigaragambyo isaba umuryango mpuzamahanga guhindura icyemezo cyo gucyura izi (...)

Sponsored Ad

Ubutumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudan burarangira uyu munsi kuwa kane nyuma y’imyaka 13, nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Abasirikare hafi 4,000 n’abapolisi 2,200 ubu bari mu butumwa bwiswe UNAMID kuva ejo kuwa gatanu bazatangira igihe cy’amezi atandatu cyo guhambira ibyabo bagataha.

Ejo kuwa gatatu ku kicaro cyaUNAMID i Zalingei muri Darfur, no mu bindi bice bimwe bya Sudan habaye imyigaragambyo isaba umuryango mpuzamahanga guhindura icyemezo cyo gucyura izi ngabo.

Abaturage bavuye mu byabo bigaragambya bavugaga ko nta mutekano usesuye uragaruka i Darfur nk’uko bivugwa na Radio Dabanga yo muri Sudan.

Leta yariho ya Omar el-Bashir yashinjwe gufasha inyeshyamba z’aba Janjaweed kwica abantu barenga 300,000 mu cyo bamwe bise jeonside ku bantu b’i Darfur bitwa ko atari abarabu.

Umuryango w’abibumbye ufatanyije n’uw’Ubumwe bwa Africa boherejeyo ingabo zo gucunga umutekano no gufasha itangwa ry’inkunga.

N’ubu i Darfur haracyavugwa ibitero bya hato na hato byibasira abaturage, gusa Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubu leta ya Sudan igomba gufata inshingano zo kurinda abahatuye.

Mu kwezi kwa cumi imitwe y’inyeshyamba myinshi muri ako gace yasinye amasezerano mashya y’amahoro na leta.

Ayo masezerano akubiyemo uko abantu barenga miliyoni 1.5 bavuye mu byabo kubera imirwano yo mu myaka ishize bagomba gutahuka.

Ntibizwi neza uko ibi bizakorwa, ndetse niba aya masezerano azubahirizwa mu giha ingabo za UNAMID zizaba zitagirahari.

Imibare ya UNAMID yo mu kwezi gushize yerekana ko u Rwanda aricyo gihugu gifite abasirikare benshi (1,158) bagize uyu mutwe, imbere ya Pakistan, Ethiopia na Misiri.

UNAMID ivuga ko kuva ubu butumwa bwatangira hapfuye abantu 228 bari muri ubu butumwa.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa