DR Congo :Abaturage ba Beni batwitse ibirindiro bya MONUSCO bayishinja kubatererana mu bwicanyi bari gukorerwa n’inyeshyamba za ADF

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 November 2019 Yasuwe: 2345

Abaturage bo mu gace ka Beni mu burasirazuba bwa DR Congo baramukiye mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi n’ingabo za ONU ziri muri aka gace ko badashoboye kubarinda ubwicanyi bari gukorerwa n’inyeshyamba za ADF.



Babanje gutwika ibiro bya komine ya Beni muri iki gitondo bakomereza ku biro by’ingabo za MONUSCO biri ahitwa Boikene muri Beni naho barahatwika nk’uko umunyamakuru wa BBC muri aka gace abivuga.

BBC yavuze ko aba baturage basaba ko izi ngabo za MONUSCO ziva mu gihugu cyabo mu gihe kitarenze amasaha 42 kuko ntacyo zibamariye.

Hari amakuru avuga ko abantu babiri bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo, nta mibare y’ubutegetsi iratangazwa ku biri kubera Beni.

Abantu bagera kuri 75 bamaze kwicwa kuva tariki 05 z’uku kwezi mu gace ka Beni nk’uko bitangazwa n’umuryango utegamiye kuri leta Groupe d’Etude du Congo (GEC) na Human Right Watch hamwe.

Iyi mibare irimo imibiri y’abantu batandatu babonywe ejo ku cyumweru mu mujyi hagati wa Beni bivugwa ko nabo bishwe na ADF, bivugwa ko ari nabo babaye imbarutso y’iyi myigaragambyo.

Tariki 30/10 ingabo za leta ya DR Congo zatangije imirwano yo kurandura umutwe wa ADF muri aka gace ka Beni, izi nyeshyamba mu kwihimura ziraye mu baturage zirabica.

François Grignon intumwa yungirije y’umunyamabanga mukuru wa ONU ishinzwe ibikorwa byo kurengera abantu avuga ko ’ingabo za DR Congo zitigeze zishyira MONUSCO mu bikorwa byo kurwanya ADF".

Bwana Grignon avuga ko ingabo za MONUSCO zifasha gusa mu gutabara aho bikenewe ariko zidafatanyije n’iza leta mu bikorwa byo kurwanya ADF kuko zitabitumiwemo.

Abigaragambya i Beni barashinja MONUSCO na leta ubufatanyacyaha mu bwicanyi bari gukorerwa n’inyeshyamba za ADF nk’uko byumvikana mu majwi yahanahanywe ku mbuga nkoranyambaga.

Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka 15 zikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, agace kavugwamo imitwe y’inyeshyamba inyuranye irwanya ubutegetsi muri aka karere, agace kandi gacukurwamo amabuye y’agaciro.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    MONUSCO ,ifite abasirikare bagera kuli 20 000,imaze imyaka 15 muli DRC.Nyamara nta mahoro yazanye.UN Missions zose zikoresha Budget irenga 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000. Bihwanye n’inshuro hafi 4 za Rwanda Annual Budget !!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Biravugwa: Kayumba Nyamwasa n’abo bari bafatanyije kuyobora RNC bahagaritswe...

Abanyamuryango b’ihuriro nyarwanda RNC batuye mu gihugu cya Afurika y’epfo...
9 December 2019 Yasuwe: 12324 0

Uganda: UPDF igiye kwinjiza abasirikare bashya ibihumbi 4000 mu gisirikare...

Igisirikare cya Uganda UPDF cyemeje ko kigiye kwinjiza mu gisirikare...
8 December 2019 Yasuwe: 2275 1

Burundi: Umusenateri yatawe muri yombi azira gushaka kwicisha agafuni...

Abantu barenga icumi mu Burundi bakomerekejwe n’umusenateri wari wataye...
8 December 2019 Yasuwe: 2446 0

Col.Niyonzima Artemond wari umucungamutungo wa FLN yafashwe mpiri na...

Colonel Akuzwe Fidele Artemond wari Umucungamutungo wa FLN, yatawe muri...
6 December 2019 Yasuwe: 6664 0

Perezida Nkurunziza yavugiye mu ruhame ko u Rwanda arirwo rwateye u...

Ku nshuro ya mbere mu ruhame, Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi yavuze...
6 December 2019 Yasuwe: 7198 2

Biravugwa: Uburundi bwatangiye kwimurira intwaro zabwo zikomeye mu ntara ya...

‪Amakuru akomeje kuvugwa n’ibinyamakuru byigenga mu Burundi aratangaza ko...
5 December 2019 Yasuwe: 13340 3