skol
fortebet

DR Congo: Ibihumbi 6 bahungiye mu Burundi

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Abaturage ibihumbi 6 babaga muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bahugiye mu gihugu cy’ u Burundi, muri bo ibihumbi 4 bari mu nkambi yo mu ntara ya Rumonge mu gihe abandi ibihumbi 2 bari mu nkambi yo mu ntara ya Makamba.
Mu bavuye muri Congo bajya mu Burundi harimo n’ impunzi z’ Abarundi zari zarahungiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Amakuru aturuka mu butegetsi bw’ u Burundi avuga ko magingo aya mu Burundi habonetse umutekano.
Abo baturage barimo abavuye mu gace ka (...)

Abo baturage barimo abavuye mu gace ka Uvira n’ ahandi bavuga ko barimo guhunga imirwano y’ aba Mai mai n’ ingabo za Repubulika iharanira Demukarasi.

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR rivuga ko bamaze kugera mu ntara ya Rumonge bategereje kwerekezwa mu nkambi y’ akateganyo.

Imodoka za UNCHR zigomba gutwara izo mpunzi zamaze kugera aho izo mpunzi ziri mu gihe zitegereje kujyanwa mu kambi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa