skol
fortebet

DRC: Imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero ku ngabo za Kongo

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuwa Kane w’iki cyumweru ingabo za Kongo zagabweho igitero n’imitwe yitwaje intwaro. Ibi byabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za FARDC zikorera mu gace bita Kalau, hafi y’umujyi wa Beni, zagabweho igitero kuwa Kane saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
Umuyobozi w’umujyi wa Beni yavuze ko ibi bitero byagabwe mu masaha y’igitongo aho humvikanye urusaku rw’amasasu mu nkengero z’umujyi. Yavuze ko ingabo n’abapolisi ba Leta bahise bakwirakiwizwa hose muri aka gacce ngo babungabunge umutekano. Avuga (...)

Sponsored Ad

Kuwa Kane w’iki cyumweru ingabo za Kongo zagabweho igitero n’imitwe yitwaje intwaro. Ibi byabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za FARDC zikorera mu gace bita Kalau, hafi y’umujyi wa Beni, zagabweho igitero kuwa Kane saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Umuyobozi w’umujyi wa Beni yavuze ko ibi bitero byagabwe mu masaha y’igitongo aho humvikanye urusaku rw’amasasu mu nkengero z’umujyi. Yavuze ko ingabo n’abapolisi ba Leta bahise bakwirakiwizwa hose muri aka gacce ngo babungabunge umutekano. Avuga ko ubu bamaze guhosha ikibazo.

Nyuma y’iminota 45 urugamba rwambikanye, undi mutwe witwaje intwaro wagabye igitero ku ngabo za FARDC mu gace ka Rwangoma, nako kari hafi y’umujyi wa Beni.

Iki gitero cyibasiye abanyeshuri barimo bakora ikizamini aho abagera kuri batanu bakomeretse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa